1 ABAMI 14
Ahiya ahanura ibizaba ku nzu ya Yerobowamu
1 Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara.
2 Yerobowamu abwira umugore we ati â Ndakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami wâubu bwoko.
3 Kandi jyana imitsima cumi nâudutsima, nâikibindi cyâumutsama umusange, na we azakubwire uko uyu mwana azamera.â
4 Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo, arahaguruka ajya i Shilo kwa Ahiya. Ariko Ahiya yari atakibona kuko amaso ye yari ahumye, ahumishijwe nâubusaza.
5 Uwiteka abwira Ahiya ati â Dore muka Yerobowamu aje kukubaza ibyâumwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.â
6 Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati â Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye.
7 Genda ubwire Yerobowamu uti âUmva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuye muri rubanda irakogeza, ikugira umwami wâubwoko bwayo bwâAbisirayeli,
8 ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nkâumugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo,
9 ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana zâibishushanyo bibajwe nâibiyagijwe, urandakaza uranyimĹŤra, unshyira inyuma.
10 Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamara umuhungu wese kuri Yerobowamu, uwâimbata nâuwâumudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nkâuko umuntu aheha amabyi akayamaraho.
11 Umuntu wa Yerobowamu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa nâimbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa nâinkongoro, kuko Uwiteka ari we ubivuze.â
12 â Nuko haguruka witahire. Icyakora uzaba ugishinga ibirenge ku rurembo, umwana apfe.
13 Abisirayeli bose bazamuririra bamuhambe. Uwo ni we wa Yerobowamu wenyine uzahambwa mu mva, kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho nâibyiza bimwe imbere yâUwiteka Imana ya Isirayeli.
14 Kandi Uwiteka azihagurukiriza umwami muri Isirayeli, ari we uzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hari ubundi? Ubu ntibyasohoye?
15 Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nkâurufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya yâuruzi Ufurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka.
16 Kandi azahÄna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, nâibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.â
17 Nuko muka Yerobowamu arahaguruka aragenda asubira i Tirusa, ageze ku muryango wâinzu umwana arapfa.
18 Nuko baramuhamba, Abisirayeli bose baramuririra, nkâuko Uwiteka yari yabivugiye mu kanwa kâumugaragu we Ahiya wâumuhanuzi.
19 Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye nâuko yategetse, byanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami ba Isirayeli.
20 Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri nâibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Nadabu yima ingoma ye.
Ibyâingoma ya Rehobowamu (2 Ngoma 11.5--12.15)
21 Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine nâumwe avutse, amara imyaka cumi nâirindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga NÄma Umwamonikazi.
22 Bukeye Abayuda bakora ibyangwa nâUwiteka, bamutera gufuha ku bwâibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose,
23 kuko biyubakiye ingoro nâinkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi yâigiti kibisi cyose.
24 Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose byâabanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yâAbisirayeli.
25 Nuko mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma yâUmwami Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa arazamuka atera i Yerusalemu kuharwanya.
26 Asahura ibintu byâubutunzi byo mu nzu yâUwiteka nâibyo mu nzu yâumwami arabijyana byose, ajyana nâingabo zâizahabu zose Salomo yacurishije.
27 Rehobowamu aherako acurisha ingabo mu miringa ngo zisubire mu kigwi cyazo, azibitsa abatware bâabarinzi barindaga urugi rwâinzu yâumwami.
28 Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu yâUwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu yâabarinzi.
29 Ariko indi mirimo yose ya Rehobowamu nâibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cyâibyo ku ngoma zâabami bâAbayuda?
30 Ariko ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.
31 Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na bo mu murwa wa Dawidi, kandi nyina yitwaga NÄma Umwamonikazi. Maze umuhungu we Abiyamu yima ingoma ye.