ZEKARIYA 9
Umwami ajya i Yerusalemu ahetswe nâindogobe
1 Ibyo ijambo ryâUwiteka rihanura ku gihugu cyâi Hadiraki, rigaturiza i Damasiko, kuko abantu nâimiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso, Mat 11.21-22; Luka 10.13-14
2 no ku bâi Hamati hegeranye na ho, nâabâi Tiro nâabâi Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane.
3 Abâi Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nkâurunda umukungugu, nâizahabu nziza bakayirunda nkâurunda ibyondo byo mu nzira.
4 Dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa.
5 Abanyashikeloni bazabireba batinye, nâabâi Gaza bazababara cyane, nâaba Ekuroni ibyo bari biringiye bizabahemukira, kandi i Gaza hazabura umwami, na Ashikeloni abantu bazahashira. Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7
6 Ibibyarwa ni byo bizatura Ashidodi, kandi Abafilisitiya nzabaca ku bwibone bwabo.
7 Nzamukura amaraso mu kanwa, nzamukura nâibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uwâImana, azaba nkâumutware wâu Buyuda kandi Ekuroni hazaba nkâUmuyebusi.
8 Inzu yanjye nzayigotesha urugerero ruhangane nâingabo zâababisha, kugira ngo hatagira unyuraho agenda cyangwa agaruka. Nta muntu urenganya uzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye nâamaso yanjye.
9 Nezerwa cyane wa mukobwa wâi Siyoni we, rangurura wa mukobwa wâi Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.
10 Efurayimu nzahakura amagare, nâi Yerusalemu nzahakura amafarashi, nâimiheto yâintambara izahashira. Azabwira amahanga ibyâamahoro kandi ubwami bwe buzahera ku nyanja bugere ku yindi, buzahera no ku ruzi bugere no ku mpera yâisi.
11 Kandi nawe ku bwâisezerano ryawe rihamywa nâamaraso, nanjye nkubohoreye imbohe, nzikura mu rwobo rutagira amazi.
12 Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.
13 Kuko mfoye Yuda nkâumuheto na Efurayimu akamubera umwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu bâi Bugiriki, nzakugira inkota yâintwari.
14 Kandi Uwiteka azahasesekara agaragare hejuru yabo, umwambi we uzagenda nkâumurabyo kandi Umwami Imana izavuza ihembe, ijyane na serwakira yâikusi.
15 Uwiteka Nyiringabo azabarinda, bazatsemba ababisha bakandagire ku mabuye yâimihumetso. Bazanywa basahinde nkâabanywi ba vino, buzure nkâuko inzabya zo ku nkokora zâigicaniro zuzura.
16 Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nkâukiza umukumbi wâabantu be, bazamera nkâamabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru yâigihugu cye.
17 Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino yâumuhama na yo izatera abakobwa kubengerana.