ZEKARIYA 8
Imana igaruka i Yerusalemu. Hazubakwa habemo amahoro
1 Nuko ijambo ryâUwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
2 â Uwiteka Nyiringabo aravuga ati âMfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiye mfite uburakari bwinshi.â â
3 Uwiteka aravuga ati â Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa wâukuri, umusozi wâUwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.â
4 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Hazaba igihe abasaza nâabakecuru bazongera kuboneka mu nzira zâi Yerusalemu, umuntu wese azaba yicumba inshyimbo kuko azaba ashaje cyane.
5 Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuye abahungu nâabakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.â
6 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?â Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.
7 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cyâiburasirazuba no mu cyâiburengerazuba,
8 nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu byâukuri, no mu byo gukiranuka.â
9 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe nâabahanuzi, bari bahari ku munsi urufatiro rwâinzu yâUwiteka Nyiringabo rwashyirwagaho ngo iyo nzu yâurusengero yubakwe.
10 Kuko iyo minsi itaragera nta muntu wahembwaga cyangwa itungo, kandi uwinjiraga nâuwasohokaga nta mahoro bari bafite ku bwâabanzi, kuko nateye abantu bose kwangana, umuntu wese nkamuteranya na mugenzi we.
11 Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nkâuko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
12 Kuko hazabaho imbuto zâamahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, nâijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.
13 Nuko nkâuko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu yâi Buyuda nâiyâi Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzaba abahesha bâumugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.
14 â Kuko Uwiteka Nyiringabo avuga ati âNkâuko nagambiriye kubagirira nabi ubwo ba sogokuruza banyu bandakazaga simbyibuze, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,
15 na none muri iyi minsi ni ko ngambiriye kugirira Yerusalemu nâinzu yâi Buyuda neza, mwitinya.
16 Ibyo muzajya mukora ni ibi: umuntu wese ajye avugana ibyâukuri na mugenzi we, mujye muca imanza zitabera zâamahoro muri mu miharuro yanyu.
17 Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro zâibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.â â Ni ko Uwiteka avuga.
18 Maze ijambo ryâUwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
19 â Uwiteka Nyiringabo aravuga ati âKwiyiriza ubusa byo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukira abâinzu yâi Buyuda iminsi yâumunezero nâiyâibyishimo nâibirori byiza cyane. Nuko nimukunde ukuri nâamahoro.â â
20 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Muzabona amahanga azanye nâabaturage bo mu midugudu myinshi,
21 kandi abaturage bo mu mudugudu umwe bazajya mu wundi bavuge bati âNimuze twihute dusabe Uwiteka umugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo.â Bati âNatwe turajyayo.â
22 Ni ukuri koko abantu benshi nâamoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusaba umugisha.â
23 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga yâindimi zose bafate ikinyita cyâumwambaro wâUmuyuda bamubwire bati âTurajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.â â