ZABURI 54
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
2 Yayihimbye ubwo ab’i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “ Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?”
3 Mana, nkirisha izina ryawe, Uncirishirize urubanza imbaraga zawe.
4 Mana, umva gusenga kwanjye, Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
5 Kuko abanyamahanga bampagurukiye, N’abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye, Batashyize Imana imbere yabo. Sela.
6 Dore Imana ni umutabazi wanjye, Umwami ari mu ruhande rw’abaramira ubugingo bwanjye.
7 Azitura inabi abanzi banjye, Ubarimbure ku bw’umurava wawe.
8 Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo, Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.
9 Kuko Uwiteka yankijije amakuba n’ibyago byanjye byose, Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.