ZABURI 53
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mahalati. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.
2 Umupfapfa ajya yibwira ati “ Nta Mana iriho.” Bononekaye bakiraniwe ibyo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza.
3 Imana yarebye abantu iri mu ijuru, Kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana.
4 Bose basubiye inyuma, Bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n’umwe.
5 Mbese inkozi z’ibibi nta bwenge zifite, Ko barya abantu banjye nk’uko barya umutsima, Kandi ntibambaze Imana?
6 Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi ari nta mpamvu, Kuko Imana yashandaje amagufwa y’uwagerereje ngo agutere, Wabakojeje isoni kuko Imana yabasuzuguye.
7 Icyampa agakiza k’Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni, Imana nisubizayo ubwoko bwayo bwajyanywe ho iminyago, Ni bwo Abayakobo bazishima, Abisirayeli bazanezerwa.