ZABURI 113
1 Haleluya. Mwa bagaragu b’Uwiteka mwe, nimushime, Nimushime izina ry’Uwiteka.
2 Izina ry’Uwiteka rihimbazwe, Uhereye none ukageza iteka ryose.
3 Uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera, Izina ry’Uwiteka rikwiriye gushimwa.
4 Uwiteka ari hejuru y’amahanga yose, Icyubahiro cye gisumba ijuru.
5 Ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu, Ufite intebe ye hejuru cyane,
6 Akicishiriza bugufi kureba, Ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi?
7 Akura uworoheje mu mukungugu, Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro,
8 Kugira ngo amwicaranye n’abakomeye, Abakomeye bo mu bwoko bwe.
9 Uwari ingumba mu nzu ye, Amuha kuyibamo yishimye, Ari nyina w’abahungu. Haleluya.