ZABURI 112
1 Haleluya. Hahirwa uwubaha Uwiteka, Akishimira cyane amategeko ye.
2 Urubyaro rw’uwo ruzagira amaboko mu isi, Umuryango w’abatunganye uzahabwa umugisha.
3 Ubutunzi n’ubukire biri mu rugo rwe, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.
4 Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima, Uvira ūgira imbabazi n’ibambe agakiranuka.
5 Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi, Agakora imirimo ye uburyo butunganye.
6 Kuko atazanyeganyezwa iteka, Umukiranutsi azibukwa iteka ryose.
7 Ntazatinya inkuru mbi, Umutima we urakomeye wiringiye Uwiteka.
8 Umutima we urahamye ntazatinya, Kugeza aho azabonera ibyo ashakira abanzi be.
9 Yaranyanyagije yahaye abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose, Ihembe rye rizashyiranwa hejuru icyubahiro.
10 Umunyabyaha azabireba ababare, Ahekenye amenyo, ayage, Icyo umunyabyaha yifuza kizabura.