ZABURI 107
IGICE CYA GATANU (Zaburi 107--150)
1 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 106.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2 Abacunguwe nâUwiteka bavuge batyo, Abo yacunguye akabakura mu kuboko kâumwanzi,
3 Akabatarurukanya abakura mu bihugu, Aho izuba rirasira nâaho rirengera, Ikasikazi no ku nyanja.
4 Bazerereye mu butayu mu nzira itagira abantu, Ntibabona umudugudu wo kubamo.
5 Bicwa nâinzara nâinyota, Imitima yabo igwa isari.
6 Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.
7 Abashorerera mu nzira igororotse, Kugira ngo bagere mu mudugudu wo kubamo.
8 Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, Nâimirimo itangaza yakoreye abantu.
9 Kuko yahagije umutima wifuza, Nâumutima ushonje yawujuje ibyiza.
10 Abandi bicaraga mu mwijima no mu gicucu cyâurupfu, Baboheshejwe umubabaro nâibyuma,
11 Kuko bagomeye amagambo yâImana, Bagasuzugura imigambi yâIsumbabyose.
12 Ni cyo cyatumye icishisha bugufi imitima yabo umuruho, Bakagwa ntibagire ubatabara.
13 Maze batakira Uwiteka bari mu makuba, Abakiza imibabaro yabo.
14 Abakura mu mwijima no mu gicucu cyâurupfu, Aca iminyururu yabo.
15 Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, Nâimirimo itangaza yakoreye abantu.
16 Kuko yamennye inzugi zâimiringa, Akavuna ibihindizo byâibyuma.
17 Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo, No gukiranirwa kwabyo.
18 Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya, Bakegera amarembo yâurupfu.
19 Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, Akabakiza imibabaro yabo.
20 Akohereza ijambo rye akabakiza indwara, Akabakiza kwinjira mu mva zabo.
21 Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, Nâimirimo itangaza yakoreye abantu.
22 Batamba ibitambo byâishimwe, Bogeresha imirimo ye indirimbo zâibyishimo.
23 Abamanuka bajya mu nyanja bakagenda mu nkuge, Bagatundira mu mazi yâisanzure,
24 Barebeye imirimo yâUwiteka nâibitangaza bye imuhengeri.
25 Kuko yategetse agahuhisha umuyaga wâishuheri, Ushyira hejuru umuraba waho.
26 Barazamukaga bakajya mu ijuru, Bagasubira bakamanuka bakajya ikuzimu, Imitima yabo ikayagishwa nâumubabaro.
27 Bakazunga muzunga, Bakadandabirana nkâumusinzi, Ubwenge bwabo bwose bukazinduka.
28 Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo.
29 Aturisha uwo muyaga wâishuheri, Umuraba uratuza.
30 Maze bÄ«shimishwa nâuko utuje, Kandi abajyana mu mwaro bashakaga.
31 Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, Nâimirimo itangaza yakoreye abantu.
32 Bamwogereze mu iteraniro ryâabantu, Bamushimire aho abakuru bicaranye.
33 Ahindura imigezi ubutayu, NâamasĆko ayahindura inkamÄ«ra,
34 Igihugu cyera agihindura ubutaka bwâumunyu, Ku bwâibyaha byâabahatuye.
35 Kandi ahindura ubutayu ikidendezi, No mu mburamazi ahahindura amasĆko.
36 Aho ni ho aturiza abashonje, Kugira ngo batunganye umudugudu wo kubamo,
37 Babibe imirima batere imizabibu, Bibonere imbuto zâumwero.
38 Akabaha umugisha bakagwira cyane, Ntakundire inka zabo ko zigabanuka.
39 Kandi iyo bagabanutse, Bagacishwa bugufi nâagahato nâibyago nâumubabaro,
40 Asuka igisuzuguriro ku bakomeye, Akabazerereza mu kidaturwa kitagira inzira,
41 Agashyira hejuru umukene amukuye mu makuba, Akamugwiriza imiryango nkâumukumbi.
42 Abakiranutsi barabireba bakishima, Ubugoryi bwose bukiziba akanwa.
43 Umunyabwenge wese azitegereza ibyo, Kandi bazita ku mbabazi zâUwiteka.