ZABURI 106
1 Haleluya! 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2 Ni nde ubasha kuvuga imirimo ikomeye Uwiteka yakoze, Cyangwa kwerekana ishimwe rye ryose?
3 Hahirwa abitondera ibitunganye, Hahirwa ukora ibyo gukiranuka iminsi yose.
4 Uwiteka, nyibukana imbabazi ugirira abantu bawe, Ungendererane agakiza kawe,
5 Kugira ngo mbone intore zawe ziguwe neza, Nishimire umunezero wāubwoko bwawe, Niratane nāumwandu wawe.
6 Twacumuranye na ba sogokuruza, Twarakiraniwe, twakoze ibyaha.
7 Ba sogokuruza ntibamenye ibitangaza byawe wakoreye muri Egiputa, Ntibibutse imbabazi zawe nyinshi, Ahubwo bagomera ku nyanja ari yo Nyanja Itukura.
8 Ariko ku bwāizina ryayo, Ibakiriza kugira ngo imenyekanishe imbaraga zayo zikomeye.
9 Ihana Inyanja Itukura irakama, Nuko ibacisha imuhengeri nko mu butayu.
10 Ibakiza ukuboko kāumwanzi wabo, Irabacungura ibakura mu kuboko kāumubisha.
11 Amazi arengera ababisha babo, Ntihasigara nāumwe.
12 Maze bizera amagambo yayo, Baririmba ishimwe ryayo.
13 Hahise akanya bibagirwa imirimo yakoze, Ntibarindira ko isohoza imigambi yayo.
14 Ahubwo bifuriza cyane mu butayu, Bageragereza Imana ahatagira abantu.
15 Ibaha ibyo bayisabye, Ariko imitima yabo iyishyiramo konda.
16 Kandi bagiririra Mose ishyari mu rugo rwāamahema, Na Aroni uwera wāUwiteka.
17 Ubutaka burasama bumira Datani, Butwikīra abantu ba Abiramu.
18 Umuriro ucanwa mu iteraniro ryabo, Ikirimi cyawo gitwika abanyabyaha.
19 Baremera ikimasa i Horebu, Basenga igishushanyo kivugutiwe.
20 Uko ni ko baguranye icyubahiro cyabo, Bagihindura igishushanyo cyāimpfizi irya ubwatsi.
21 Bibagirwa Imana Umukiza wabo, Yakoreye ibikomeye muri Egiputa,
22 Yakoreye ibitangaza mu gihugu cya Hamu, Nāibiteye ubwoba ku Nyanjya Itukura.
23 Bituma ivuga ko izabarimbura, Kandi iba yarabarimbuye, Iyaba Mose intore yayo atahagaze imbere yayo mu cyuho cyāinkike, Gukuraho umujinya wayo kugira ngo itabarimbura.
24 Kandi bagaya igihugu cyāigikundiro, Ntibizera ijambo ryayo,
25 Ahubwo bitotombera mu mahema yabo, Ntibumvira ijwi ryāUwiteka.
26 Bituma amanika ukuboko, Abarahira yuko azabatsinda mu butayu,
27 Kandi azatsinda urubyaro rwabo mu mahanga, Akarutataniriza mu bihugu.
28 Kandi bifatanya na BÄlipewori, Barya intonorano zāibitariho.
29 Uko ni ko bamurakarishije imirimo yabo, Mugiga irabatungura.
30 Maze Finehasi arahaguruka asohoza amateka, Mugiga irashira.
31 Bimuhwanirizwa no gukiranuka, Kugeza ibihe byāabantu byose iteka ryose.
32 Kandi barakariza Uwiteka ku mazi yāi Meriba, Bituma Mose aterwa ibyago na bo.
33 Kuko bagomeye Umwuka wāUwiteka, Bituma Mose avugisha akanwa ke ibidakwiriye.
34 Kandi ntibarimbura amahanga, Uwiteka yabategetse kurimbura,
35 Ahubwo bÄ«vanga nāamahanga, Biga ingeso zayo.
36 Bakoreraga ibishushanyo byāibigirwamana byayo, Bibahindukira ikigoyi.
37 Batambiraga abadayimoni abahungu babo nāabakobwa babo,
38 Bavushaga amaraso yāabatariho urubanza, Ni yo maraso yāabahungu babo nāayāabakobwa babo, Batambiye ibishushanyo byāi KanÄni, Igihugu gihumanywa nāamaraso.
39 Nuko banduzwa nāimirimo yabo, Bagenda basambanisha ingeso zabo.
40 Bituma umujinya wāUwiteka ucanwa ku bwoko bwe, Yanga urunuka umwandu we.
41 Abashyira mu maboko yāabanyamahanga, Abanzi babo barabatwara.
42 Kandi ababisha babo barabahata, Baragomorwa baba munsi yāukuboko kwabo.
43 Yabakizaga kenshi, Ariko bakagomeshwa nāimigambi yabo, Bagacishwa bugufi no gukiranirwa kwabo.
44 Ariko yitaga ku mubabaro wabo, Uko yumvaga gutaka kwabo,
45 Akibuka isezerano yabasezeraniye, Akigarura nkāuko imbabazi ze nyinshi ziri,
46 Agatuma bababarirwa, Nāababajyanye ho iminyago bose.
47 Uwiteka Mana yacu udukize, Udutarurukanye udukure mu mahanga, Kugira ngo dushime izina ryawe ryera, Twishimire ishimwe ryawe.
48 Uwiteka Imana yāAbisirayeli ahimbazwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Kandi abantu bose bavuge bati ā Amen!ā Haleluya.