YOBU 37
1 â Ni ukuri ibyo bitera umutima wanjye guhinda umushyitsi, Umutima ugakuka.
2 Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rwâijwi ryayo, No guhinda kuva mu kanwa kayo.
3 Umuhindo waryo iwukwiza munsi yâijuru hose, Nâumurabyo wayo ikawugeza ku mpera zâisi.
4 Hanyuma yayo ijwi rikaririma, Igahindisha ijwi ryâicyubahiro cyayo, Nâiyo iranguruye ijwi irekura imvura ikagwa.
5 Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje, Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.
6 Kuko ibwira shelegi iti âGwa ku isiâ, Nâimvura yamagira na yo ikayibwira ityo, Ndetse nâimvura yâumurindi.
7 Igaganyaza amaboko yâabantu bose, Kugira ngo abo yaremye bose babimenye.
8 Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho, Zikaguma mu burumba bwazo.
9 Umugaru urahindura uturutse ikusi, Nâimbeho igaturuka ikasikazi.
10 Iyababa izanwa nâumwuka wo mu kanwa kâImana, Maze amazi adendeje agafatana.
11 Ni ukuri itwaza ibicu bya rukokoma amazi, Isanza ibicu birimo umurabyo wayo.
12 Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga, Kugira ngo bikore icyo ibitegetse cyose, Biri hejuru yâisi ituwemo nâabantu.
13 Igituma ibizana, Ni ukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe.
14 â Umva ibi yewe Yobu, Hagarara witegereze imirimo yâImana itangaza.
15 Mbese uzi uko Imana iyisohoza, Kandi uko itegeka umurabyo wâigicu cyayo kurabya?
16 Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse, Yuko ari ibitangaza byâIyo ifite ubwenge butunganye?
17 Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka, Iyo umuyaga wâikusi woroshye mu gihugu?
18 Ese wabasha kubamba ijuru ufatanije nâImana? Ko rikomeye nkâindorerwamo iyagijwe!
19 Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira, Kuko umwijima ari wo utubuza kubitunganya.
20 Mbese yabwirwa ko nshaka kuvugana na yo? Cyangwa se hariho umuntu wakwifuza kumirwa bunguri?
21 â Kandi nâubu abantu ntibareba umucyo urabagiranira mu ijuru, Ariko umuyaga urahita ukeyura ibicu.
22 Ubwiza buhebuje bugaturuka ikasikazi, Imana ifite ubwiza buteye ubwoba.
23 Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira, Ifite ububasha buhebuje, Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi, Nta bwo irenganya.
24 Ni cyo gituma abantu bayubaha, Ntabwo yita ku bantu bÄ«gize abanyabwenge.â