YOBU 36
1 Elihu akomeza kuvuga ati
2 â Ba unyoroheye gato maze nkwereke, Kuko ngifite icyo mvugira Imana.
3 Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure, Kandi ndÄtĆ«rira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka.
4 Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma, Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe.
5 â Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura, Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge.
6 Ntiramisha umunyabyaha, Ariko itsindishiriza abarengana.
7 Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi, Ahubwo ibicaza hamwe nâabami ku ntebe zabo, Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru.
8 Kandi iyo baboheshejwe iminyururu, Bagafatishwa ingoyi zâumubabaro,
9 Ibereka imirimo yabo nâibicumuro byabo, Uko bagenje bibona.
10 Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho, Ikabihanangiriza kuva mu byaha.
11 Nibayumvira bakayikorera, Bazamara iminsi yabo baguwe neza, Bazamara nâimyaka yabo mu byishimo.
12 Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota, Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite.
13 â Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari, Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza.
14 Bapfa bakenyutse, Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye.
15 Irokora abarengana ikabakura mu makuba, Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi.
16 â Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba, Ikagushyira ahagari hadafunganye, Kandi ibishyizwe ku meza yawe, Biba byuzuwemo nâibinure.
17 Ariko wuzuwemo nâimanza zâabanyabyaha, Urubanza no gukiranuka biragufashe.
18 Hariho uburakari. Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe, Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura.
19 Mbese ubutunzi bwawe nâububasha bwâimbaraga zawe bwose, Byatuma utabona amakuba?
20 Ntukifuze ijoro, Igihe abantu bacibwa bakava iwabo.
21 Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa, Kuko ari byo wahisemo bikakurutira umubabaro ufite.
22 â Dore Imana ikoresha ibikomeye ububasha bwayo, Umwigisha uhwanye na yo ni nde?
23 Ni nde wayitegekeye inzira zayo? Cyangwa ni nde wavuga ati âWakoze ikitaboneyeâ?
24 Ibuka gushimisha imirimo yayo, Nâibyayo abantu baririmbaga.
25 Bose barayirebaga, Umuntu ayitegereza ari kure yayo.
26 Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi, Imibare yâimyaka yayo ntibarika.
27 â Kuko izamura amazi akaba igicu, Kigahinduka imvura itonyanga,
28 Maze ibicu bikayigusha, Ikagwa mu gihugu ari nyinshi.
29 Mbese hari uwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose, Akamenya nâuko imihindaganyo iva mu ihema ryayo?
30 Dore yigotesha umucyo, Kandi itwikÄ«ra no mu kuzimu kwâinyanja.
31 Kuko ibyo ari ibyo ikirisha urubanza rwâamahanga, Kandi itanga ibyokurya byinshi.
32 Ihisha umurabyo mu maboko yayo, Maze ikawutegeka guhamya intego.
33 Guhinda kwâinkuba kugaragaza ibyayo, Amatungo na yo akamenya yuko umugaru uhinduye.