YESAYA 32
Umwami ukiranuka
1 Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.
2 Umuntu azaba nkâaho kwikinga umuyaga nâubwugamo bwâumugaru, nkâimigezi yâamazi ahantu humye nâigicucu cyâigitare kinini mu gihugu kirushya.
3 Amaso yâabareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi yâabumva bazayatega.
4 Uwâumutima uhutiraho azamenya ubwenge, uwâururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane.
5 Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, nâumunyabuntu buke bazaba batakimwita umunyabuntu,
6 kuko umupfapfa azavuga ibyâubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, nâufite inyota atamuramiza amazi.
7 Kandi intwaro zâumunyabuntu buke ni mbi, agambanishiriza umugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye.
8 Ariko imfura yigira inama yo kugira ubuntu, kandi izo nama zo kugira ubuntu azazikomeza.
9 Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve, mwa bakobwa bâabadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye.
10 Muzamara iminsi isÄze umwaka muhagaritse imitima, mwa bagore bâabadabagizi mwe, kuko umwengo uzabura kandi nta sarura rizabaho.
11 Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambare ubusa mukenyere ibigunira.
12 Bazikubita mu bituza bababajwe nâimirima yabanezezaga nâinzabibu zeraga cyane.
13 Mu gihugu cyâubwoko bwanjye hazamera amahwa nâimifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa wâumunezero,
14 kuko urugo rwâumwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi nâumunara wâabarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama yâimparage nâurwuri rwâamashyo
15 kugeza aho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba.
16 Maze urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane.
17 Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure nâibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose.
18 Abantu banjye bazatura ahantu hâamahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.
19 Ariko ishyamba rizagushwa nâurubura, kandi umurwa uzasenywa rwose.
20 Murahirwa mwa babiba mu nkuka zâamazi yose mwe, mukahabwiriza inka nâindogobe.