YESAYA 18
1 Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya yâimigezi ya Etiyopiya,
2 cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare byâinkorogoto kiti â Nimugende mwa ntumwa mwe zâimpayamaguru, musange ishyanga ryâabantu barebare bâumubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo nâubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa nâimigezi.â
3 Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.
4 Kuko Uwiteka yambwiye ati â Nzigumira mu buturo bwanjye nitegereze mere nkâizuba ritera ibishashi, nkâigicu cyâikime cyo mu gihe cyâubushyuhe bwo mu isarura.â
5 Nuko isarura ritaragera ururabo ruhunguye, inzabibu ari intenge, amashami magufi azayatemesha impabuzo, nâamashami agabye azayatema ayakureho.
6 Bazasigara ari ibirundo, basigiwe inkongoro zo ku misozi miremire nâinyamaswa zo mu isi. Inkongoro zizabarya mu cyi nâinyamaswa zo mu isi zose zizabarya mu itumba.
7 Icyo gihe bazazanira Uwiteka Nyiringabo abantu barebare bâumubiri urembekereye ho indabukirano, ari bo bantu bahoze batera ubwoba na bugingo nâubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa nâimigezi, babazane ahantu hâizina ryâUwiteka Nyiringabo, ari wo musozi wa Siyoni.