YESAYA 16
Imana ibabazwa na Mowabu
1 Nimurabukire utegeka igihugu uhereye i Sela herekeye ubutayu ukageza ku musozi wâumukobwa wâi Siyoni, mumurabukire abana bâintama.
2 Uko inyoni zizimira, icyari gishwanyutse, ni ko abakobwa bâi Mowabu bazamera ku byambu bya Arunoni.
3 TugÄ«re inama uca imanza ku manywa yâihangu utubere igicucu gihwanye nâijoro, uhishe ibicibwa nâinzererezi ntuzazigambanire.
4 Ibicibwa byâi Mowabu bibe iwawe, Mowabu umubere ubuhungiro bwâabamunyaga kuko abahenzi bahindutse ubusa, kunyaga kugashira kandi abarenganya bakarimbuka bagashira mu gihugu.
5 Intebe yâubwami izakomezwa no kugira imbabazi kandi hariho uzayicaraho mu kuri, mu nzu ya Dawidi, ari umucamanza ukurikiza imanza zâukuri, akabangukira gukora ibyo gukiranuka.
Imana iburira Mowabu ko izahanirwa ubwibone nâuburakari
6 Twumvise ubwibone bwa Mowabu ko yibona cyane, twumvise nâagasuzuguro ke nâubwibone bwe nâuburakari bwe, ariko kwÄ«rarÄ«ra kwe ni ukâubusa.
7 Ni cyo kizatuma abâi Mowabu bazaborogera Mowabu, umuntu wese azaboroga, muzarizwa nâamatongo yâi Kirihareseti mwihebye rwose,
8 kuko imirima yâi Heshiboni irabye nâuruzabibu rwâi Sibuma abatware bâamahanga bavunaguye ibiti byarwo byiza byari bigeze i Yazeri, bikagera no mu butayu rwagabye amashami yarwo yambuka inyanja.
9 Ni cyo kizatuma ndirira uruzabibu rwâi Sibuma nkâuko abâi Yezeri baruririra. Yewe Heshiboni nawe Eleyale, nzakĆ«hira amarira yanjye kuko ku mbuto zawe zo mu cyi no mu isarura ryawe habaye induru zâintambara.
10 Ibyishimo nâumunezero bikuwe mu mirima yera cyane, no mu nzabibu ntihazaba indirimbo cyangwa urusaku rwâibyishimo, nta mwenzi uzengera vino mu muvure, abenzi mbaciye ku midiho.
11 Amagara yanjye acurangira Mowabu nkâinanga yo kumuhoza, no mu nda yanjye hacurangira i Kiriheresi.
12 Kandi Mowabu najya gushengera mu ngoro yo ku kanunga yirushyabakajya ahera he ngo asenge, ntazashobora kunesha.
13 Iryo jambo ni ryo Uwiteka yavuze kuri Mowabu kera.
14 Ariko noneho Uwiteka avuze yuko imyaka itatu itarashira nkâiyâukorera ibihembo, icyubahiro cyâi Mowabu nâingabo zaho zose nyinshi cyane bizahinyurwa, kandi abazasigara bacitse ku icumu bazaba ari inkeho cyane, ari nta cyo bamaze.