YESAYA 15
Mowabu ihanurirwa ibyago bizayibaho
1 Ibihanurirwa Mowabu. Erega Ari, umudugudu wâi Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe. Erega Kiri, umudugudu wâi Mowabu urarimbutse ushiraho ijoro rimwe.
2 Barazamutse bajya i Bayiti nâi Diboni mu ngoro zo mu mpinga ngo baririreyo. Abamowabu bararirira i Nebo nâi Medeba, imitwe yabo yose ni inkomborera kandi bogosha nâubwanwa bose.
3 Bagenda mu nzira zâiwabo bambaye ibigunira, hejuru yâamazu yabo no mu miharuro yâiwabo umuntu wese araboroga arira cyane.
4 Heshiboni na Eleyale barataka ndetse amajwi yabo agera i Yahasi, ni cyo gituma ingabo zâi Mowabu ziboroga, imitima yabo igahinda imishyitsi.
5 Umutima wanjye uririra Abamowabu, imfura zabo zihungiye i Sowari na Egilatishelishiya ahaterera hajya i Luhiti, ni ho ho bazamuka barira umugenda, no mu nzira ijya i Horonayimu, ni ho baririra amarira yâabarimbuka.
6 Kuko amazi yâi Nimurimu azakama, ubwatsi buzuma, ubwatsi bubisi buzashiraho he kumera ikintu cyose kibisi.
7 Ni cyo kizatuma ibintu batunze nâibyo babitse babijyana ku mugezi wâimikinga,
8 kuko kurira kugeze mu ngabano zâi Mowabu, kandi umuborogo wako ukagera Egilayimu nâi BÄriyelimu.
9 Amazi yâi Dimoni yuzuye amaraso kandi nzongera guteza i Dimoni ibindi byago, impunzi ziri i Mowabu nâabacitse ku icumu bagasigara mu gihugu, nzabateza intare.