YEREMIYA 9
1 Icyampa nkagira icumbi ryâabagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, nâiteraniro ryâabariganya!
2 Bafora ururimi rwabo nkâumuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.
3 Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya.
4 Umuntu wese azashuka umuturanyi we kandi ntibazavuga ukuri, bamenyereje ururimi rwabo kuvuga ibinyoma, bahora birushya bakora ibibi.
5 Urugo rwawe urutuje mu buriganya, uburiganya ni bwo butuma banga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga.
6 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati â Dore nzabashongesha mbagerageze. Ukundi nagira abantu banjye ni ukuhe?
7 Ururimi rwabo ni nkâumwambi wicana, ruvuga ibyâuburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico.
8 Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese ubwoko nkâubwo umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?
9 â Imisozi nzayiririra mboroge, nâibyanya byo mu butayu nzabigirira umubabaro, kuko byatwitswe bigatuma nta wuhanyura, nâijwi ryâamashyo rikaba ritakihumvikana. Ibisiga byo mu kirere nâamatungo byarahunze, birigendera.
10 â I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habe ubuturo bwâingunzu, nâimidugudu yâu Buyuda nzayigira amatongo habe ikidaturwa.â
11 Ni nde wâumunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe nâakanwa kâUwiteka kugira ngo abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagira uhanyura?
12 Uwiteka ni ko kuvuga ati â Kuko baretse amategeko yanjye nabashyize imbere, ntibumvire ijwi ryanjye haba no kurikurikiza,
13 ahubwo bayobejwe nâimitima yabo inangiye nâibigirwamana bya BÄli, ibyo ba sekuruza babigishije.
14 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti âDore ubu bwoko ngiye kubuha uburozi bwitwa apusinto, ndetse mbahe no kunywa amazi akarishye.
15 Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruza batigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.â â
16 Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati â Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumire abagore bâabahanga baze.
17 â Kandi batebuke batuborogere, kugira ngo amaso yacu avemo amarira atemba, nâibihene byacu bihongobokemo amazi.
18 â Kuko ijwi ryâumuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti âYemwe, ko twanyazwe! Dukozwe nâisoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo.â
19 â Ariko nimwumve ijambo ryâUwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakÄ«re ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga nâumuntu wese yigishe umuturanyi we kuganya,
20 kuko urupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze nâabasore bari mu nzira.
21 Vuga uti âUko ni ko Uwiteka avuga ati: intumbi zâabantu zizagwa hasi zibe nkâamase yo ku gasozi nkâibihumbano bisigara inyuma yâusarura, zitazagira uzirarura.â â
22 Uwiteka avuga atya ati â Umunyabwenge ye kwÄ«rÄta ubwenge bwe, nâintwari ye kwÄ«rÄta ubutwari bwayo, umutunzi ye kwÄ«rÄta ubutunzi bwe,
23 ahubwo uwÄ«rÄta yÄ«rÄte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.
24 â Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafite umutima utakebwe:
25 Egiputa nâu Buyuda na Edomu, nâAbamoni nâabâi Mowabu, nâabiyogoshesha ingohe zâumusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe nâabâinzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.â