YEREMIYA 8
Imana ihinyuza abavuzi bavura ibyaha babica hejuru
1 Uwiteka aravuga ati â Icyo gihe amagufwa yâabami bâi Buyuda nâamagufwa yâibikomangoma byabo, nâamagufwa yâabatambyi nâayâabahanuzi, nâayâabaturage bâi Yerusalemu bazayavana mu bituro byabo,
2 kandi bazayanyanyagiza imbere yâizuba nâimbere yâukwezi, nâimbere yâingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwa cyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nkâamase.
3 Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutira kuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
4 â Maze kandi uzababwire uti âUwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?
5 None se ubu bwoko bwâi Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?â
6 Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta nâumwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati âMbese ariko nakoze iki?â Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nkâuko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara.
7 Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, nâintungura nâintashya nâumusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko yâUwiteka.
8 Mwavuga mute muti âTuri abanyabwenge kandi amategeko yâUwiteka ari hamwe natwe?â Ariko dore ikaramu ibeshya yâabanditsi yayahinduye ibinyoma.
9 Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ryâUwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?
10 Ni cyo gituma abagore babo ngiye kubaha abandi, nâimirima yabo nzayiha abazayizungura, kuko uhereye ku muto ukageza no ku mukuru bose bihaye gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza no ku mutambyi bose bakora ibyâuburiganya.
11 Uruguma rwâabantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati âNi amahoro, ni amahoroâ, ariko rero nta mahoro ariho.
12 Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe nâisoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.
13 â Nzabatsemba rwose, nta maseri azaboneka ku muzabibu cyangwa imbuto ku mutini, nâibibabi bizaraba kandi ibyo nabahaye na byo bazabinyagwa.â Ni ko Uwiteka avuga.
14 Kuki tucyicaye aha? Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu yâibihome tuhacecekere, kuko Uwiteka Imana yacu ari yo iduhojeje, iduhaye kunywa amazi akarishye kuko twacumuye ku Uwiteka.
15 Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyayo twabonye, twashatse igihe cyâumukiro none habaye impagarara.
16 Imifuho yâamafarashi ye irumvikana iturutse i Dani, igihugu cyose gitigiswa nâurusaku rwo kwivuga kwâamafarashi ye akomeye, kuko baje bakarya igihugu nâibikirimo byose, nâumurwa nâabawutuyeho.
17 Dore ngiye kohereza inzoka nâimpiri muri mwe zitagomborwa, zibarye. Ni ko Uwiteka avuga.
18 Ye baba we, icyampa ihumure ryo kumara umubabaro! Umutima wanjye urihebye.
19 Nimwumve ijwi ryo gutaka kwâabantu banjye riturutse mu gihugu cya kure riti â Mbese Uwiteka ntari i Siyoni? Umwami waho ntahari?â Kuki banyendereza bakandakarisha ibishushanyo byabo bibajwe, nâibitagira umumaro byâinzaduka?
20 Isarura rirarangiye, icyi kirashize kandi tudakijijwe.
21 Mbabajwe nâumubabaro wâabantu banjye ndirabuye, kwiheba kuramfashe.
22 Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rwâubwoko bwanjye rutakize?
Yeremiya aririra ibyago bizaba i Yerusalemu
23 Ye baba we, icyampa umutwe wanjye ukabamo iriba ryâamazi, nâamaso yanjye akaba isĹko yâamarira kugira ngo ndire ku manywa na nijoro, ndirire abantu banjye bishwe!