UMUBWIRIZA 3
Imana igenera ikintu cyose igihe cyacyo
1 Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, nâicyagambiriwe munsi yâijuru cyose gifite umwanya wacyo.
2 Hariho igihe cyo kuvuka nâigihe cyo gupfa, igihe cyo gutera nâigihe cyo kurandura ibikĆ«ri.
3 Igihe cyo kwica nâigihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya nâigihe cyo kubaka.
4 Igihe cyo kurira nâigihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga nâigihe cyo kubyina.
5 Igihe cyo kujugunya amabuye nâigihe cyo kuyarunda, igihe cyo guhoberana nâigihe cyo kwirinda guhoberana.
6 Igihe cyo gushaka nâigihe cyo kuzimiza, igihe cyo kwimana nâigihe cyo gutanga.
7 Igihe cyo gutabura nâigihe cyo kudoda, igihe cyo guceceka nâigihe cyo kuvuga igihe cyo gukunda nâigihe cyo kwanga,
8 igihe cyâintambara nâigihe cyâamahoro.
9 Ibyo umuntu akora yirushya bimumarira iki?
10 Nabonye umuruho Imana yahaye abantu ngo barushywe na wo.
11 Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo byâigihe cyâiteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo.
12 Nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutira kunezerwa, no gukora neza igihe bakiriho cyose.
13 Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa nâibyiza byâimirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bwâImana.
14 Nzi yuko icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose, ntibishoboka kucyongeraho cyangwa kukigabanyaho, kandi Imana yakiremeye kugira ngo abantu bayubahe.
15 Ikiriho cyahozeho na kera kandi ikizabaho cyahozeho uhereye kera, kandi Imana yongera kugarura ibyakuweho.
16 Maze kandi nabonye munsi yâijuru, aho kubona imanza zitabera habaye ibyaha, ahahoze ibyo gukiranuka, ibyaha ni ho byasubiye.
17 Ni ko kwibwira mu mutima wanjye nti â Imana izacira urubanza abakiranutsi nâabanyabyaha, kuko aho ari ho hazaba igihe cyâikintu cyose nâumurimo wose.â
18 Nibwiye mu mutima nti â Bimera bityo ku bwâabantu kugira ngo Imana ibagerageze, kandi ngo bÄ«menyeho yuko na bo ubwabo bameze nkâinyamaswa.
19 Kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa, ikibibaho ni kimwe, nkâuko bapfa ni ko zipfa. Ni ukuri byose bihumeka kumwe, umuntu nta cyo arusha inyamaswa kuko byose ari ubusa.
20 Byose bijya hamwe, byose byavuye mu mukungugu kandi byose bizawusubiramo.
21 Ni nde uzi yuko umwuka wâumuntu uzamuka ukajya hejuru, kandi akamenya yuko uwâinyamaswa umanuka ukajya mu butaka?â
22 Ni cyo gituma mbona yuko nta kirenze ibi: umuntu kunezezwa nâimirimo ye, ibyo ni byo mugabane we. Ni nde wamugarura ngo arebe ibizaba mu nyuma ze?