UMUBWIRIZA 2
Ibihimbano nâubutunzi nta mahoro bitera
1 Nibwiye mu mutima wanjye nti â Henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.â Maze mbona ko na byo ari ubusa.
2 Navuze ibyo guseka nti â Ni ubusaziâ, nâibyâibitwenge nti â Bimaze iki?â
3 Nishatse mu mutima uko nakwishimisha umubiri wanjye vino, ariko ngo umutima wanjye ukomeze kunyoboza ubwenge, ngashaka nâuburyo nakora ibyâubupfapfa, kugira ngo menye icyo bumarira abantu babukorera munsi yâijuru mu minsi bakiriho yose.
4 Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu, nitereye inzabibu,
5 nihingiye imirima, nâimirima yâuburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti byâamoko yose yâimbuto ziribwa,
6 nifukuriye amariba yâamazi, kugira ngo nyavomerere imirima yororerwamo ibiti.
7 niguriye abagaragu nâabaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngira ubutunzi bwinshi bwâamashyo yâinka nâimikumbi yâintama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose.
8 Nirundaniriza ifeza nâizahabu, nâubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose, nishakiye abaririmbyi bâabagabo nâabâabagore nâibinezeza abantu, nâibicurangwa byâuburyo bwose.
9 Nuko ndakomera kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose kunguka, nkomeza nâubwenge bwanjye.
10 Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta nâumunezero wose nimye umutima wanjye, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano zâimirimo yanjye yose.
11 Maze nitegereje imirimo yose yâamaboko yanjye nâimiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma yâumuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi yâijuru.
12 Nisubiramo ngo ndebe ubwenge nâubusazi nâubupfapfa. Mbese uzasimbura umwami azabasha gukora iki? Keretse ibisanzwe bikorwa.
13 Nuko mbona ko ubwenge buruta ubupfapfa nkâuko umucyo uruta umwijima.
14 Amaso yâumunyabwenge ari mu mutwe we, na we umupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe.
15 Ni ko kwibwira mu mutima nti â Ibiba ku mupfapfa ni byo bizambaho. None se kumurusha ubwenge byamariye iki?â Ni ko kwibwira mu mutima nti â Ibyo na byo ni ubusa.â
16 Erega umunyabwenge ameze nkâumupfapfa, na we ntiyibukwa iteka, kuko mu bihe bizaza bose bazaba bibagiranye. Erega umunyabwenge na we apfa nkâumupfapfa!
17 Ni ko kwanga ubugingo, kuko imirimo ikorerwa munsi yâijuru yamereye nabi. Byose ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma yâumuyaga.
18 Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiye munsi yâijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura.
19 Kandi ni nde uzi yuko azaba umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose nakoze, ngaragarizamo ubwenge munsi yâijuru. Ibyo na byo ni ubusa.
20 Ni cyo cyatumye nisubiramo, ngahebya umutima wanjye ku miruho yanjye yose naruhiye munsi yâijuru,
21 kuko habaho umuntu ukorana ubwenge no kumenya nâubuhanga, nyamara azabisigira utabiruhiye, bibe umurage we. Ibyo na byo ni ubusa, ni ibibi bikomeye.
22 None se umuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byo umutima we washishikariye munsi yâijuru?
23 Kuko iminsi ye yose ari agahinda, nâimiruho ye ari ishavu, ndetse na nijoro umutima we nturuhuka. Ibyo na byo ni ubusa.
24 Ntakigirira umuntu akamaro kiruta kurya no kunywa, no kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye.Nabonye yuko ibyo na byo biva mu kuboko kwâImana.
25 None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha?
26 Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya nâumunezero, ariko umunyabyaha imuha umuruho ngo asarure arunde, abone ibyo guha unezeza Imana. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma yâumuyaga.