TITO 3
1 Ubibutse kugandukira abatware nâabafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose
2 batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.
3 Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bwâirari ribi nâibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa nâishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana.
4 Nyamara kugira neza kwâImana Umukiza wacu nâurukundo ikunda abantu bibonetse
5 iradukiza, itabitewe nâimirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bwâimbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya nâUmwuka Wera,
6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane,
7 kugira ngo dutsindishirizwe nâubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.
8 Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi ndashaka ko uhamya ibyo ubikomeyeho cyane, kugira ngo abizeye Imana bagire umwete wo kumaramaza gukora imirimo myiza. Ibyo ni byo byiza kuko bigira icyo bimarira abantu.
9 Ariko ibibazo byâubupfu nâamasekuruza, nâintonganya no kujya impaka zâamategeko ujye ubizibukira, kuko ari nta cyo bimaze kandi ari ibyâubusa.
10 Nihagira uwirema ibice, numara kumuhana ubwa mbere nâubwa kabiri ntukamwemere,
11 kuko uzi yuko umeze atyo agoramye kandi akora ibyaha yicira urubanza.
12 Ningutumaho Arutema cyangwa Tukiko uzagire umwete wo kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nagambiriye kumarira igihe cyâimbeho.
13 Ugire nâumwete wo guherekeza neza Zena, umuhanga mu byâamategeko na Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura.
14 Kandi abacu na bo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiriye kugira ngo abacu be kugumbaha.
15 Abo turi kumwe bose baragutashya. Untahirize abadukunda dufatanije kwizera. Ubuntu bwâImana bubane namwe mwese.