FILEMONI 1
1 Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo,
2 na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu nâItorero ryo mu rugo rwawe.
3 Ubuntu bube muri mwe nâamahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
4 Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze
5 kuko numvise ibyâurukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu nâabera bose,
6 kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo.
7 Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe nâurukundo rwawe, nâuko waruhuye imitima yâabera.
Pawulo yingingira Filemoni kwakira imbata ye Onesimo
8 Ku bwâibyo nubwo mfite ubushizi bwâamanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye,
9 mpisemo kukwinginga ku bwâurukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi nâimbohe ya Kristo Yesu.
10 Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo,
11 utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.
12 Ni we nkugaruriye, ndakwinginze umwakire nkâinkoramutima yanjye.
13 Icyakora nari nkunze kumugumana kugira ngo ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe nâingoyi ku bwâubutumwa bwiza.
14 Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.
15 Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka,
16 atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku byâumubiri no ku byâUmwami wacu.
17 Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nkâuko wanyakira,
18 kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho.
19 Ni jye Pawulo wanditse nâukwanjye kuboko yuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko nawe ubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni wowe ubwawe.
20 Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo.
21 Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora nâibiruta ibyo mvuze.
22 Kandi nâikindi, untegurire aho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bwâamasengesho yanyu muzampabwa.
23 Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya,
24 na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiye umurimo baragutashya. 14; 2 Tim 4.10,11
25 Ubuntu bwâUmwami Yesu Kristo bubane nâimitima yanyu, Amen.