NEHEMIYA 5
Abantu bitotombera uburetwa bwâAbayuda
1 Bukeye rubanda rwâAbayuda nâabagore babo baritotomba cyane, barega bene wabo bâAbayuda
2 kuko bamwe bavugaga bati â Abahungu bacu nâabakobwa bacu turi benshi, reka tujye kwihahira tubone ibidutunga tubeho.â
3 Kandi abandi baravugaga bati â Amasambu yacu nâinzabibu zacu nâamazu yacu twabitanze ho ingwate, dufite inzara reka tujye guhaha.â
4 Kandi nâabandi baravugaga bati â Twagujije ifeza zâumusoro wâumwami dutanze amasambu yacu nâinzabibu zacu ho ingwate.
5 Ariko rero twebwe na bene wacu dusangiye ubwoko, kandi abana bacu na bo bava inda imwe nâababo. Nyamara abahungu bacu nâabakobwa bacu tubatanga ho ibiretwa, ndetse abakobwa bacu bamwe bageze mu buretwa kandi tubuze uko twagira ngo tubacungure, kuko amasambu yacu nâinzabibu zacu bifitwe nâabandi.â
6 Numvise kwitotomba kwabo nâamaganya yabo, ndarakara cyane.
7 Mperako nigira inama ubwanjye, ntonganya imfura nâabatware ndababwira nti â Muraguriza bene wanyu inyungu irenze urugero, umuntu wese aguriza mwene wabo.â Nuko mbateraniriza iteraniro rinini.
8 Ndababwira nti â Twebweho uko dushoboye twacunguye bene wacu bâAbayuda bari baraguzwe nâAbanyamahanga, none namwe murashaka kugura bene wanyu. Mbese twe twabagura tukabatunga?â Nuko baraceceka babura icyo bavuga.
9 Ndongera ndavuga nti â Ibyo mukora si byiza. Mbese ibikwiriye si uko mwagenda mwubaha Imana yacu, ntimwitukishe mu banzi bacu bâabanyamahanga?
10 Nanjye na bene data nâabagaragu banjye twabagurizaga ifeza nâingano. None ndabinginze tubaharire imyenda batubereyemo.
11 Ndetse uyu munsi mubasubize amasambu yabo nâinzabibu zabo, nâinzelayo zabo nâamazu yabo, mubasubize cya gice kimwe mu ijana cyâifeza, nâicyâingano nâicya vino nâicyâamavuta, ibyo mwabakaga.â
12 Maze baravuga bati â Tuzabibasubiza kandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nkâuko uvuze.âNuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nkâuko basezeranye.
13 Maze nkunkumura umwenda nari niteye ndavuga nti â Imana izakunkumure itya umuntu wese udasohoza iri sezerano, imukure mu nzu ye no ku murimo we. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.â Iteraniro ryose riremera riti â Amen.â Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nkâuko basezeranye.
Nehemiya atwara abantu neza yanga kubÄka ikoro
14 Kandi uhereye igihe naherewe ubutware ngo mbe igisonga cyâumwami mu gihugu cyâu Buyuda, uhereye ku mwaka wa makumyabiri ukageza ku wa mirongo itatu nâibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi nâibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga nâamakoro yâubusonga.
15 Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushya bibÄka ibyokurya na vino, udashyizeho shekeli zâifeza mirongo ine, ndetse nâabagaragu babo batwaza rubanda igitugu. Ariko jyewe si ko nabigenje kuko nubahaga Imana,
16 ahubwo nagiraga umwete wo gukora nubaka inkike kandi nta gikingi cyose twaguze, kandi nâabagaragu banjye bose bateraniraga ku murimo.
17 Kandi abagabo ijana na mirongo itanu bo mu Bayuda nâabatware babo bariraga ku meza yanjye, udashyizeho abo twasangiye bandi bavaga mu mahanga adukikije.
18 Kandi igerero ryâumunsi umwe ryabagamo inka imwe nâintama esheshatu zitoranijwe, bantekeraga nâinkoko kandi uko iminsi cumi yashiraga bazanaga vino zâamoko yose, ariko ibyo byose uko bingana sinabyakaga abantu ho ikoro ryâubusonga, kuko abo bantu barushywaga nâuburetwa.
19 Mana yanjye, wibuke ibyo nakoreye aba bantu, ubinyiturire ibyiza.