MIKA 4
Ahanura ubwami bwâamahoro nâuko abirukanywe bazagarurwa(Yes 2.1-4)
1 Ariko mu minsi yâimperuka, umusozi wubatsweho urusengero rwâUwiteka uzakomerezwa mu mpinga zâimisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi, nâamoko azawushikira.
2 Kandi amahanga menshi azahaguruka avuge ati â Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wâUwiteka no ku rusengero rwâImana ya Yakobo, kandi izatuyobora inzira zayo tuzigenderemo.â Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, nâi Yerusalemu hakava ijambo ryâUwiteka,
3 kandi azacira imanza mu moko menshi, azahana amahanga akomeye ya kure, na bo inkota zabo bazazicuramo amasuka, nâamacumu yabo bazayacuramo impabuzo. Nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.
4 Ariko umuntu wese azatura munsi yâuruzabibu rwe no munsi yâumutini we, kandi nta wuzabakangisha kuko akanwa kâUwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.
5 Kuko ubwoko bwose buzagendera mu izina ryâikigirwamana cyabwo, natwe tuzagendera mu izina ryâUwiteka Imana yacu iteka ryose.
6 Uwiteka aravuga ati â Uwo munsi nzateranyiriza hamwe abacumbagira, kandi nzakoranya abatatanijwe nâabo nababazaga,
7 kandi abacumbagiraga nzabagira abarokotse, nâabatatanirijwe kure mbagire ishyanga rikomeye, kandi Uwiteka azabategeka ari ku ngoma ye i Siyoni, uhereye ubwo ukageza iteka ryose.
8 â Nawe munara wâumukumbi, umusozi wâumukobwa wâi Siyoni, ubutware bwa mbere buzakugarukira. Ni ukuri ubwami buzaba ubwâumukobwa wâi Yerusalemu.â
9 Ariko none ni iki gituma uvuza induru? Mbese nta mwami ufite, cyangwa se umujyanama wawe yapfuye bituma ibise bigufata nkâumugore uri ku nda?
10 Ubabare ugire ibise byo kubyara, mukobwa wâi Siyoni we nkâumugore uri ku nda, kuko ugiye gusohoka mu mudugudu ukaba mu gasozi, ndetse uzajya nâi Babuloni. Ni ho uzarokorerwa, ni ho Uwiteka azagukiriza akuvane mu maboko yâababisha bawe.
11 Ubu amahanga menshi ateraniye kugutera aravuga ati â I Siyoni nihangizwe, amaso yacu arebe ibibi tuhifuriza.â
12 Ariko ntibazi ibyo Uwiteka atekereza kandi ntibumva nâimigambi ye, yuko azabateraniriza hamwe nkâimiba irunze ku mbuga.
13 Haguruka uhure, mukobwa wâi Siyoni we, kuko ihembe ryawe nzarihindura icyuma, nâinzara zâibinono byawe nzazihindura umuringa, kandi uzacagagura amoko menshi. Kandi ibintu byabo uzabyereza Uwiteka, nâubutunzi bwabo ubwereze Umwami wâisi yose.
14 Noneho gera ingabo zawe, wa mukobwa wâingabo we! Yaratugose, bazakubitisha umucamanza wa Isirayeli inkoni ku itama.