MIKA 3
Ibyaha byâibikomangoma nâibyâabahanuzi babo
1 Maze ndavuga nti â Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza bâinzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?
2 Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo,
3 kandi mukarya inyama zâubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura nâamagufwa, ndetse mukabicoca nkâibyo bashyira mu nkono, nkâinyama zijya mu nkono ivuga.â
4 Ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye nâinabi bakoze mu mirimo yabo yose.
5 Ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobya ubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugira ngo babuhanurire bati â Ni amahoroâ, kandi utagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya.
6 Ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugira ngo mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababera umwijima kugira ngo mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi nâamanywa azababera ubwire.
7 Abamenyi bazagira isoni nâabapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizo kivuye ku Mana.
8 Ariko jyeweho nuzuye imbaraga nâimanza zitabera nâubutwari, mbihawe nâUmwuka wâUwiteka kugira ngo menyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye.
9 Nimwumve ibi batware bâinzu ya Yakobo nâabacamanza bâinzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.
10 Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, nâi Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.
11 Abatware baho bacira imanza impongano, nâabatambyi baho bigishiriza ibihembo, nâabahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati â Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.â
12 Ni cyo gituma i Siyoni hazahingwa nkâumurima ari mwe hazize, nâi Yerusalemu hazaba ibirundo byâamazu, nâumusozi wubatsweho urusengero hazaba nkâaharengeye hâishyamba.