MARIKO 7
Yesu ahinyura inyigisho yâAbafarisayo (Mat 15.1-20)
1 Abafarisayo nâabanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari.
2 Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi,
3 kuko Abafarisayo nâAbayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazi ngo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza.
4 Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazi ngo babe bahumanutse. Hariho nâibindi byinshi bategetswe na ba sekuruza babo kubiziririza, nko kujabika ibikombe nâinzabya nâinkono zâimiringa.)
5 Abafarisayo nâabanditsi baramubaza bati â Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?â
6 Arabasubiza ati â Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nkâuko byanditswe ngo âUbu bwoko bunshimisha iminwa yabo, Ariko imitima yabo indi kure.
7 Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko yâabantu.â
8 â Itegeko ryâImana murirekera gukomeza imigenzo yâabantu.â
9 Kandi ati â Musuzugura neza itegeko ryâImana ngo muziririze imigenzo yanyu,
10 kuko Mose yavuze ati âWubahe so na nyokoâ, kandi ati âUzatuka se cyangwa nyina bamwice.â
11 Nyamara mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati âIcyo najyaga kugufashisha ni Korubaniâ (risobanurwa ngo âIturo ryâImanaâ),
12 muba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina,
13 nuko ijambo ryâImana mukarihindura ubusa kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho nâibindi byinshi mukora nkâibyo.â
14 Arongera ahamagara abantu arababwira ati â Mutege amatwi mwese munyumve.
15 Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya.
16 Niba hari umuntu ufite amatwi yumva niyumve.â
17 Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza ibyâuwo mugani.
18 Na we arababaza ati â Mbese namwe ntimugira ubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma atari cyo kimuhumanya,
19 kuko kitajya mu mutima we ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?â Uko ni ko kubonezwa kwâibyokurya byose.
20 Aravuga ati â Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya,
21 kuko mu mitima yâabantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana,
22 kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya nâibyâisoni nke, ijisho ribi nâibitutsi, ubwibone nâubupfu.
23 Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.â
Akiza umukobwa wâumugore wâUmugirikikazi (Mat 15.21-28)
24 Arahaguruka arahava ajya mu gihugu cyâi Tiro nâi Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha.
25 Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere yâibirenge bye.
26 Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we.
27 Aramubwira ati â Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya byâabana ngo ubijugunyire imbwa.â
28 Na we aramusubiza ati â Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi yâameza zirya ubuvungukira bwâabana.â
29 Aramubwira ati â Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.â
30 Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo.
Yesu akiza igipfamatwi kandi kidedemanga
31 Ava mu gihugu cyâi Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja yâi Galilaya anyuze hagati yâi Dekapoli.
32 Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza.
33 Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi.
34 Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati â Efataâ risobanurwa ngo â Zibuka.â
35 Amatwi ye arazibuka, nâintananya yâururimi rwe irahambuka avuga neza.
36 Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose.
37 Baratangara cyane bikabije baravuga bati â Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.â