MARIKO 6
Yesu ari i Nazareti, atuma intumwa (Mat 10.5-15; 13.53-56; Luka 4.16-30; 9.1-6)
1 Avayo ajya iwabo, abigishwa be baramukurikira.
2 Isabato isohoye aherako yigishiriza mu isinagogi, benshi babyumvise baratangara bati â Ibi byose uyu yabikuye he? Kandi ubu bwenge yahawe nâibitangaza bingana bitya akora abikura he?
3 Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, mwene se wa Yakobo na Yosefu, na Yuda na Simoni? Bashiki be na bo ntiduturanye?â Ibye birabayobera.
4 Yesu arababwira ati â Umuhanuzi ntabura icyubahiro keretse mu gihugu cyâiwabo, no mu muryango wabo no mu nzu yabo.â
5 Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza,
6 atangazwa nâuko batizeye. Agendagenda mu birorero impande zose yigisha.
7 Bukeye ahamagara abo cumi na babiri, aherako atuma babiri babiri, abaha ubutware bwo gutegeka abadayimoni.
8 Abihanangiriza kutajyana ikintu cyâurugendo, keretse inkoni yonyine ati â Mwijyana impamba cyangwa imvumba, cyangwa amakuta mu mifuka yanyu,
9 ahubwo mukwete inkweto kandi ntimwambare nâamakanzu abiri.â
10 Kandi arababwira ati â Inzu yose muzacumbikamo abe ari yo mugumamo, mugeze aho muzayicumbukuriramo.
11 Aho abantu batazabacumbikira ntibabemere, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.â
12 Nuko baragenda bigisha abantu ngo bihane,
13 birukana abadayimoni benshi, basiga amavuta abarwayi benshi barakira.
Herode yica Yohana Umubatiza (Mat 14.1-12; Luka 9.7-9)
14 Nuko Umwami Herode arabyumva kuko izina rya Yesu ryamamaye aravuga ati â Yohana Umubatiza yazutse, ni cyo gituma akora ibyo bitangaza.â
15 Ariko abandi baravuga bati â Ni Eliya.â Abandi bati â Ni umuhanuzi nkâabandi bahanuzi.â
16 Ariko Herode abyumvise aravuga ati â Yohana naciye igihanga ni we wazutseâ,
17 kuko Herode ubwe yari yaratumye ngo bafate Yohana, aramuboha amushyira mu nzu yâimbohe, ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo kuko Herode yari yamucyuye.
18 Kandi Yohana yari yarabwiye Herode ati â Amategeko ntiyemera ko ucyura muka mwene so.â
19 Ni cyo cyatumye Herodiya amuhigira, ashaka kumwica ntiyabona uburyo,
20 kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ari umukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshi amwumvira anezerewe.
21 Noneho uburyo buraboneka, ku munsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode ararika abatware be, nâabatwara ingabo nâabakire bâi Galilaya ngo baze mu birori.
22 Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, Herode nâabashyitsi be baramushima. Umwami ni ko kubwira uwo mukobwa ati â Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.â
23 Aramurahira ati â Icyo unsaba cyose ndakiguha, bona nuba umugabane wa kabiri wâubwami bwanjye.â
24 Arasohoka abaza nyina ati â Nsabe iki?â Aramusubiza ati â Saba igihanga cya Yohana Umubatiza.â
25 Muri ako kanya agaruka aho umwami ari nâingoga, aramusaba ati â Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.â
26 Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere yâabasangira na we, ananirwa kukimwima.
27 Nuko uwo mwanya atuma umusirikare, amutegeka kuzana igihanga cya Yohana. Aragenda agicira mu nzu yâimbohe,
28 akizana ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyira nyina.
29 Abigishwa be babyumvise baraza, bajyana umubyimba bawushyira mu mva.
Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu (Mat 14.13-21; Luka 9.10-17; Yoh 6.1-14)
30 Nuko intumwa ziteranira aho Yesu ari, zimubwira ibyo zakoze byose nâibyo zigishije.
31 Arazibwira ati â Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato.â Kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya nâuruza, babura uko barya.â
32 Bagenda mu bwato bajya aho abantu bataba ngo biherere.
33 Ariko bababonye bagenda benshi barabamenya, bava mu midugudu yose barirukanka baca iyâubutaka babatangayo.
34 Yomotse abona abantu benshi bimutera impuhwe, kuko bari bameze nkâintama zitagira umwungeri, aherako abigisha byinshi.
35 Nuko umunsi ukuze abigishwa be baramwegera bati â Dore aha ntihagira abantu none umunsi urakuze,
36 basezerere bajye mu ngo no mu birorero byâimpande zose, bihahire yo ibyo kurya.â
37 Arabasubiza ati â Mube ari mwe mubagaburira.â Baramubaza bati â Tugende tugure imitsima yâidenariyo magana abiri tuyibahe barye?â
38 Na we arababaza ati â Mufite imitsima ingahe? Mujye kureba.â Babimenye baramusubiza bati â Ni itanu nâifi ebyiri.â
39 Abategeka ko bicara mu bwatsi butoshye, bigabanyijemo inteko.
40 Bicara imirongo imirongo, hamwe ijana ijana, ahandi mirongo itanu mirongo itanu, batyo batyo.
41 Yenda iyo mitsima itanu nâizo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyira abantu, nâizo fi ebyiri azibagaburira bose.
42 Bose bararya barahaga,
43 bateranya ubuvungukira bwâimitsima nâubwâifi, bwuzura intonga cumi nâebyiri.
44 Abariye iyo mitsima bari abagabo ibihumbi bitanu.
Yesu agendesha amaguru hejuru yâamazi (Mat 14.22-33; Yoh 6.15-21)
45 Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato bamubanzirize hakurya i Betsayida, asigara asezerera abantu.
46 Amaze kubasezerera aragenda azamuka umusozi, ajya gusenga.
47 Bumwiriraho ubwato bumaze kugera mu nyanja imuhengeri, naho we akiri ku butaka wenyine.
48 Abonye ko bananiwe kuvugama kuko umuyaga ubaturutse imbere, mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru yâinyanja, asa nâushaka kubanyuraho.
49 Ariko bamubonye agendesha amaguru hejuru yâinyanja, batekereza ko ari umuzimu barataka,
50 kuko bose bari bamubonye bagakuka imitima. Aherako arababwira ati â Nimuhumure, ni jye mwitinya.â
51 Aratambuka ajya mu bwato barimo, umuyaga uratuza. Barumirwa cyane
52 kuko batari basobanukiwe nâibya ya mitsima, kandi imitima yabo yari ikinangiwe.
Akiza abarwayi benshi (Mat 14.34-36)
53 Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cyâi Genesareti batsika aho.
54 Bacyomoka abâaho bamenya Yesu,
55 birukanka impande zose muri icyo gihugu cyose, batangira guheka abarwayi mu ngobyi babazererana aho bamwumvise.
56 Nâaho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda zâumwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.