LUKA 5
Yesu arobesha ifi nyinshi (Mat 4.18-22; Mar 1.16-20)
1 Yesu yari ahagaze mu kibaya cyâinyanja ya Genesareti, nuko abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ryâImana.
2 Abona amato abiri atsitse ku nkombe yâinyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemo bamesa inshundura zabo.
3 Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsuraho hato ngo buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari mu bwato.
4 Arangije kuvuga abwira Simoni ati â Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.â
5 Simoni aramusubiza ati â Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.â
6 Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.
7 Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa.
8 Simoni Petero ngo abibone atyo yikubita imbere ya Yesu ati â Va aho ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha!â
9 Kuko ubwe yari yumiwe nâabari kumwe na we bose babonye izo fi bafashe,
10 na Yakobo na Yohana bene Zebedayo bari bafatanije na Simoni na bo birabatangaza. Yesu abwira Simoni ati â Witinya, uhereye none uzajya uroba abantu.â
11 Bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira.
Yesu akiza umubembe (Mat 8.1-4; Mar 1.40-45)
12 Bukeye ubwo Yesu yari ari mu mudugudu, haza umuntu urwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu yikubita hasi yubamye, aramwinginga ati â Databuja, washaka wabasha kunkiza.â
13 Yesu arambura ukuboko amukoraho, ati â Ndabishaka kira.â Muri ako kanya indwara ye imuvamo.
14 Aramwihanagiriza cyane ngo atagira uwo abibwira ati â Ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture nâituro ryo kwihumanura nkâuko Mose yabitegetse, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.â
15 Nyamara inkuru ye irushaho kwamamara, iteraniro ryâabantu benshi riteranira kumwumva no gukizwa indwara zabo,
16 ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.
Yesu akiza ikirema (Mat 9.1-8; Mar 2.1-12)
17 Nuko ku munsi umwe muri iyo yarigishaga, Abafarisayo nâabigishamategeko bari bicaye aho bavuye mu birorero byose byâi Galilaya nâi Yudaya nâi Yerusalemu, kandi imbaraga zâUmwami Imana zari muri we zo kubakiza.
18 Nuko abagabo bazana umuntu mu ngobyi waremaye, bashaka kumwinjiza ngo bamushyire imbere ye.
19 Babuze aho bamwinjiriza kuko abantu bahuzuye, burira hejuru yâinzu bamucisha mu mategura, bamumanurana nâingobyi hagati yabo imbere ya Yesu.
20 Abonye kwizera kwabo aravuga ati â Wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.â
21 Abanditsi nâAbafarisayo batangira kwiburanya bati â Uyu ni nde wigereranije? Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?â
22 Maze Yesu amenya ibyo biburanya, arababaza ati â Muriburanya iki mu mitima yanyu?
23 Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga nti âIbyaha byawe urabibabariweâ, cyangwa nti âByuka ugendeâ?
24 Ariko mumenye yuko Umwana wâumuntu afite ubutware mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.â Nuko abwira icyo kirema ati â Ndagutegetse, byuka wikorere ingobyi yawe utahe.â
25 Muri ako kanya abyuka imbere yabo, yikorera ingobyi yari aryamyeho, ataha ahimbaza Imana.
26 Bose barumirwa bahimbaza Imana, baterwa nâubwoba bati â Uyu munsi wa none tubonye ibidutangaza.â
Yesu ahamagara Lewi umukoresha wâikoro (Mat 9.9-17; Mar 2.13-22)
27 Nuko ibyo bishize arasohoka, abona umukoresha wâikoro witwaga Lewi yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati â Nkurikira.â
28 Na we asiga byose, arahaguruka aramukurikira.
29 Lewi amujyana iwe, amutekeshereza ibyokurya barasangira. Hari nâinteko yâabakoresha bâikoro benshi nâabandi bari bararitswe, bicarana na bo.
30 Nuko Abafarisayo nâabanditsi babo banegura abigishwa be bati â Ni iki gitumye musangira nâabakoresha bâikoro nâabanyabyaha?â
31 Yesu arabasubiza ati â Abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi.
32 Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.â
33 Baramubwira bati â Abigishwa ba Yohana biyiriza ubusa kenshi bagasenga, nâAbafarisayo ni uko, naho abawe barya bakanywa!â
34 Yesu arababaza ati â Mbese mwabasha kwiriza ubusa abasangwa bakiri kumwe nâumukwe?
35 Icyakora iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.â
36 Maze abacira umugani ati â Nta muntu utabura igitambaro ku mwenda mushya ngo akidode mu mwenda ushaje, uwagira aty, cyaca wa wundi cyadozweho, kandi igitambaro atabuye ku mushya nticyahwana nâushaje.
37 Kandi nta muntu usuka vino yâumutobe mu mifuka yâimpu ishaje, uwagira atyo vino yâumutobe yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi nâimifuka ikononekara.
38 Ahubwo ibikwiye ni ugusuka vino yâumutobe mu mifuka mishya.
39 Kandi nta muntu wanyoye vino ihiye washaka idahiye, kuko agira ngo âIhiye ni yo nziza.â â