LUKA 4
Yesu ageragezwa na Satani (Mat 4.1-11; Mar 1.12-13)
1 Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa nâUmwuka mu butayu,
2 amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa nâUmwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza.
3 Umwanzi aramubwira ati â Niba uri Umwana wâImana, bwira iri buye rihinduke umutsima.â
4 Yesu aramusubiza ati â Handitswe ngo âUmuntu ntatungwa nâumutsima gusa.â â
5 Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato,
6 aramubwira ati â Ndaguha ubu butware bwose nâikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese.
7 Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.â
8 Yesu aramusubiza ati â Handitswe ngo âUramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.â â
9 Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero kâurusengero aramubwira ati â Niba uri Umwana wâImana, ijugunye hasi
10 kuko handitswe ngo âIzagutegekera abamarayika bayo bakurindeâ,
11 kandi ngo âBazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.â â
12 Yesu aramusubiza ati â Haravuzwe ngo âNtukagerageze Uwiteka Imana yawe.â â
13 Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe.
14 Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga zâUmwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye nâaho.
15 Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza.
Abâi Nazareti bashaka kwica Yesu (Mat 13.53-58; Mar 6.1-6)
16 Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi wâisabato yinjira mu isinagogi nkâuko yamenyereye, arahagarara ngo asome.
17 Bamuha igitabo cyâumuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo
18 â Umwuka wâUwiteka ari muri jye, Ni cyo cyatumye ansigira, Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, Nâimpumyi ko zihumuka, No kubohora ibisenzegeri,
19 No kumenyesha abantu ibyâumwaka Umwami agiriyemo imbabazi.â
20 Amaze kubumba igitabo agisubiza umurinzi wâinzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira.
21 Nuko atangira kubabwira ati â Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.â
22 Bose baramushima, batangazwa nâamagambo meza avuye mu kanwa ke bati â Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?â
23 Arababwira ati â Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti âMuvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore nâino mu mudugudu wanyu.â â
24 Arababwira ati â Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo.
25 â Ariko ndababwira ukuri yuko hariho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu nâamezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose.
26 Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore wâumupfakazi wâi Sarefati mu gihugu cyâi Sidoni.
27 Kandi hariho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cyâumuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa nâumwe muri bo keretse Namani wâUmusiriya.â
28 Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi,
29 barahaguruka bamwirukana mu mudugudu, bamugeza ku manga yâumusozi batuyeho bashaka kuyimutembagazamo,
30 ariko abacamo aragenda.
Yesu akiza umuntu utewe na dayimoni (Mar 1.23-28)
31 Aramanuka ajya i Kaperinawumu, umudugudu wâi Galilaya, abigisha ku isabato.
32 Batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi.
33 Nuko mu isinagogi harimo umuntu utewe na dayimoni, atakambira Yesu ati
34 â Ayii we! Duhuriye he Yesu wâi Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera wâImana.â
35 Yesu aramucyaha ati â Hora muvemo.â Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara.
36 Bose barumirwa barabazanya bati â Mbega rino jambo ni jambo ki? Arategekesha abadayimoni ubutware nâububasha bakavamo!â
37 Inkuru ye yamamara hose mu gihugu gihereranye nâaho.
Yesu akiza nyirabukwe wa Simoni nâabandi benshi (Mat 8.14-17; Mar 1.29-34)
38 Arahaguruka asohoka mu isinagogi, yinjira mu nzu ya Simoni. Nyirabukwe wa Simoni yari arwaye ubuganga bwinshi, nuko baramumwingingira.
39 Amuhagarara iruhande acyaha ubuganga bumuvamo, muri ako kanya arahaguruka arabagaburira.
40 Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza.
41 Kandi nâabadayimoni bava muri benshi bataka bati â Uri Umwana wâImana.â Arabacyaha, ababuza kuvuga kuko bari bazi yuko ari Kristo.
42 Bukeye ajya mu butayu, abantu benshi baramushaka bagera aho ari, bashaka kumubuza ngo atava muri bo.
43 Ariko arababwira ati â Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bwâImana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.â
44 Nuko yigishiriza mu masinagogi yâi Galilaya.