LUKA 2
Kuvuka kwa Yesu (Mat 1.18--2.12)
1 Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.
2 Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya.
3 Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu wâiwabo.
4 Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu wâi Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,
5 ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite.
6 Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora,
7 abyara umuhungu wâimfura amworosa imyenda yâimpinja, amuryamisha mu muvure wâinka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.
Marayika abwira abungeri ko Yesu avutse
8 Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo.
9 Nuko marayika wâUmwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bwâUmwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi.
10 Marayika arababwira ati â Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bwâumunezero mwinshi uzaba ku bantu bose,
11 kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.
12 Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana wâuruhinja yoroshwe imyenda yâimpinja, aryamishijwe mu muvure wâinka.â
13 Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti
14 â Mu ijuru icyubahiro kibe icyâImana, No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.â
15 Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati â Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.â
16 Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu nâumwana wâuruhinja aryamishijwe mu muvure wâinka.
17 Babibonye babatekerereza ibyâuwo mwana nkâuko babibwiwe.
18 Ababumvise bose batangazwa nâibyo abungeri bababwiye.
19 Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza.
20 Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nkâuko babibwiwe.
Bakeba Yesu bamumurikira Imana
21 Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.
22 Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana,
23 (nkâuko byanditswe mu mategeko yâUmwami ngo â Umuhungu wese wâuburiza azitwa uwera ku Uwitekaâ),
24 batamba nâigitambo nkâuko byavuzwe mu mategeko yâUmwami ngo â Intungura ebyiri cyangwa ibyana byâinuma bibiri.â
25 I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ryâAbisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.
26 Yari yarahanuriwe nâUmwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo wâUmwami Imana.
27 Ajyanwa nâUmwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nkâuko umuhango wâamategeko wari uri,
28 Simiyoni aramuterura ashima Imana ati
29 â Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nkâuko wabivuze,
30 Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe,
31 Ako witeguye mu maso yâabantu bose,
32 Kuba umucyo uvira amahanga, No kuba ubwiza bwâubwoko bwawe bwâAbisirayeli.â
33 Se na nyina batangazwa nâayo magambo avuzwe kuri we.
34 Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati â Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe nâikimenyetso kigirwa impaka,
35 ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe, kandi nawe inkota izagucumita mu mutima.â
36 Hariho nâumuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweli wo mu muryango wa Asheri, yari umukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa yamaranye nâumugabo we imyaka irindwi,
37 noneho amara imyaka mirongo inani nâine ari umupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro.
38 Muri uwo mwanya na we araza ashima Imana, avuga ibya Yesu abibwira bose bari bategereje gucungurwa kwâi Yerusalemu.
39 Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe nâamategeko yâUmwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti.
40 Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bwâImana bwari muri we.
Yesu yisigarira i Yerusalemu
41 Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika.
42 Nuko amaze imyaka cumi nâibiri avutse, barazamuka nkâuko umugenzo wâiyo minsi mikuru wari uri.
43 Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi.
44 Icyakora bibwiraga yuko ari mu itara ryâabantu bajyanye na bo, nuko bagenda urugendo rwâumunsi umwe maze bamushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo,
45 bamubuze basubira i Yerusalemu bamushaka.
46 Hashize iminsi itatu bamubona mu rusengero yicaye hagati yâabigisha, abateze amatwi kandi ababaza.
47 Abamwumvise bose batangazwa nâubwenge bwe nâibyo abasubiza.
48 Bamubonye baratangara nyina aramubaza ati â Mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.â
49 Arabasubiza ati â Mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?â
50 Ntibasobanukirwa nâiryo jambo ababwiye.
51 Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we.
52 Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa nâImana nâabantu.