LUKA 1
1 Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cyâimvaho cyâibyemewe natwe rwose,
2 nkâuko twabibwiwe nâabahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha bâijambo ryâImana.
3 Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose,
4 kugira ngo umenye ibyo wigishijwe ko ari ibyâukuri.
Marayika ahanurira Zakariya ko azabyara Yohana
5 Ku ngoma ya Herode umwami wâi Yudaya hariho umutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti.
6 Bombi bari abakiranutsi imbere yâImana, bagendera mu mategeko nâimihango byâUmwami Imana bose ari inyangamugayo.
7 Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.
8 Nuko ubwo Zakariya yari agikora umurimo wâubutambyi imbere yâImana, kuko umugabane we utahiwe nâigihe,
9 ubufindo buramufata nkâuko umugenzo wâabatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rwâUwiteka kosa imibavu.
10 Muri icyo gihe cyo koserezamo imibavu, rubanda rwasengeraga hanze.
11 Maze marayika wâUmwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bwâigicaniro cyâimibavu,
12 Zakariya amubonye arikanga agira ubwoba,
13 ariko marayika aramubwira ati â Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana.
14 Azakubera umunezero nâibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe,
15 kuko azaba mukuru imbere yâUmwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina.
16 Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo,
17 azagendera imbere yayo mu mwuka nâububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se nâiyâabana, nâabatumvira Imana azabayobora mu bwenge bwâabakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.â
18 Zakariya abaza marayika ati â Ibyo nzabibwirwa nâiki, ko ndi umusaza nâumugore wanjye akaba ari umukecuru?â
19 Marayika aramusubiza ati â Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere yâImana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.
20 Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.â
21 Abantu bategereza Zakariya, batangazwa nâuko atinze mu rusengero.
22 Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi.
23 Iminsi yâimirimo ye ishize asubira iwe.
24 Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu
25 aravuga ati â Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikanteturura mu bantu.â
Gaburiyeli abwira Mariya yuko azabyara Yesu
26 Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa nâImana mu mudugudu wâi Galilaya witwa i Nazareti,
27 ku mwari wari warasabwe nâumugabo witwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ryâuwo mwari ni Mariya.
28 Amusanga aho yari ari aramubwira ati â Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.â
29 Ariko we ahagarika umutima cyane wâiryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo.
30 Marayika aramubwira ati â Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana.
31 Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu.
32 Azaba mukuru, azitwa Umwana wâIsumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe yâubwami ya sekuruza Dawidi,
33 azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.â
34 Mariya abaza marayika ati â Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana nâumugabo?â
35 Marayika aramusubiza ati â Umwuka Wera azakuzaho, nâimbaraga zâIsumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana wâImana.
36 Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda yâumuhungu yo mu za bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu,
37 kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.â
38 Mariya aramubwira ati â Dore ndi umuja wâUmwami Imana, bimbere uko uvuze.â Nuko marayika amusiga aho aragenda.
Mariya ajya gusura Elizabeti, ashima Imana
39 Muri iyo minsi Mariya arahaguruka agenda yihuta, ajya mu gihugu cyâurukiga mu mudugudu wâi Yudaya,
40 yinjira mu nzu ya Zakariya aramukanya na Elizabeti.
41 Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana asimbagurika mu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera
42 avuga ijwi rirenga ati â Mu bagore urahirwa, nâimbuto yo mu nda yawe irahirwa.
43 Mbese ibi nabikesha iki ko nyina wâUmwami wanjye angendereye?
44 Ijwi ryâindamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye, umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima.
45 Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe nâUmwami Imana bizasohora.â
46 Mariya aravuga ati â Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana,
47 Nâubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye,
48 Kuko yabonye ubukene bwâumuja wayo, Kandi uhereye none abâibihe byose bazanyita Uhiriwe.
49 Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye, Nâizina rye ni iryera.
50 Imbabazi ze ziri ku bamwubaha, Uko ibihe bihaye ibindi.
51 Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe, Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo.
52 Anyaze abakomeye intebe zabo, Ashyize hejuru aboroheje.
53 Abashonje yabahagije ibyiza, Naho abakire yabasezereye amara masa.
54 Atabaye Isirayeli umugaragu we, Kuko yibutse imbabazi ze,
55 Yasezeranije ba sogokuruza, Ko azazigirira Aburahamu nâurubyaro rwe iteka ryose.â
56 Nuko Mariya amara amezi nkâatatu kwa Elizabeti, abona gutaha.
Kuvuka kwa Yohana Umubatiza
57 Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyara umuhungu.
58 Abaturanyi be na bene wabo bumva yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we.
59 Nuko ku munsi wa munani bajya gukeba umwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya.
60 Nyina arabasubiza ati â Oya, ahubwo yitwe Yohana.â
61 Baramubwira bati â Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!â
62 Bacira se amarenga kugira ngo bamubaze uko ashaka kumwita.
63 Atumira icyo kwandikiraho arandika ati â Izina rye ni Yohana.â
64 Bose baratangara. Muri ako kanya akanwa ke karazibuka, nâururimi rwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana.
65 Abaturanyi bose baterwa nâubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi yâi Yudaya yose.
66 Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati â Mbese uyu mwana azaba iki?â Nuko ukuboko kâUmwami Imana gukomeza kubana na we.
Indirimbo ya Zakariya
67 Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati
68 â Umwami ahimbazwe, Imana yâAbisirayeli, Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura.
69 Kandi iduhagurukirije ihembe ryâagakiza, Mu nzu yâumugaragu wayo Dawidi,
70 (Nkâuko yavugiye mu kanwa kâabera bayo, Bahanuraga uhereye kera kose.)
71 Kudukiza abanzi nâamaboko yâabatwanga bose,
72 Kugirira ba sogokuruza imbabazi, No kwibuka isezerano ryayo ryera,
73 Indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu,
74 Ko nitumara gukizwa amaboko yâabanzi bacu, Tuzayisenga tudatinya,
75 Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose.
76 â Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi wâIsumbabyose, Kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze,
77 No kumenyesha abantu be ibyâagakiza, Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo.
78 Ku bwâumutima wâimbabazi wâImana yacu, Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru,
79 Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cyâurupfu, No kuyobora ibirenge byacu mu nzira yâamahoro.â
80 Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga zâumutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.