KUVA 40
Mose ashinga Ihema
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 ā Ku munsi wa mbere wāukwezi kwa mbere uzashinge ubuturo. Ni bwo hema ryāibonaniro.
3 Ushyiremo isanduku yāIbihamya uyikingiririshe wa mwenda.
4 Winjizemo nāameza ushyire ibyo kuyaterekwaho mu butereko bwabyo, winjize nāigitereko cyāamatabaza, ukongeze amatabaza yacyo.
5 Kandi igicaniro cyāizahabu cyo koserezaho imibavu uzagishyire imbere yāiyo sanduku yāIbihamya, kandi uzakinge umwenda mu muryango wāubwo buturo.
6 Ushyire igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere yāumuryango wāubwo buturo. Ni bwo hema ryāibonaniro.
7 Ushyire igikarabiro hagati yāihema ryāibonaniro nāicyo gicaniro, ugisukemo amazi.
8 Ushinge urugo rugote ubwo buturo, ukinge umwenda mu irembo ryarwo.
9 ā Wende ya mavuta yo gusÄ«ga, uyasÄ«ge ubwo buturo nāibirimo byose, ubwezanye nāibintu byo muri bwo byose. Ni ho buzaba ubwera.
10 UsÄ«ge nāicyo gicaniro cyo koserezaho ibitambo nāibintu byacyo byose, ucyeze. Ni ho kizaba icyera cyane.
11 UsÄ«ge nāicyo gikarabiro nāigitereko cyacyo, ucyeze.
12 ā Uzane Aroni nāabana be ku muryango wāihema ryāibonaniro, ubuhagirireho.
13 Wambike Aroni ya myambaro yejejwe, umusÄ«ge, umwereze kugira ngo ankorere umurimo wāubutambyi.
14 Uzane nāabana be ubambike amakanzu,
15 ubasÄ«ge nkāuko wasÄ«ze se, kugira ngo bankorere umurimo wāubutambyi. Uko gusÄ«gwa kwabo kuzababera ubutambyi budakuka mu bihe byabo byose.ā
16 Mose agenza atyo, uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora.
17 Nuko mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, ku munsi wako wa mbere, ubwo buturo burashingwa.
18 Mose arabushinga, ashyiraho imyobo yo gushingamo ibyabwo, ashinga imbaho zāimiganda yabwo azishyiraho imbumbe zazo, ashinga inkingi zabwo.
19 Asakaza ubwo buturo ihema, arishyiraho na ryo ibirisakara uko Uwiteka yategetse Mose.
20 Yenda bya Bihamya abishyira muri ya sanduku, ayishyiraho imijisho yayo, ashyira hejuru yayo intebe yāihongerero,
21 yinjiza iyo sanduku mu buturo, akinga umwenda wo gukingiriza Ahera cyane, awukingiririsha isanduku yāIbihamya, uko Uwiteka yategetse Mose.
22 Kandi ashyira ameza mu ihema ryāibonaniro mu ruhande rwāubwo buturo rwāibumoso, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane.
23 Ayaterekaho imitsima imbere yāUwiteka, umutsima wose mu butereko bwawo, uko Uwiteka yategetse Mose.
24 Ashyira igitereko cyāamatabaza mu ihema ryāibonaniro kibangikana nāayo meza, kiba mu ruhande rwāubwo buturo rwāiburyo.
25 Agishyiriraho amatabaza imbere yāUwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.
26 Ashyira igicaniro cyāizahabu mu ihema ryāibonaniro, inyuma ya wa mwenda ukingiriza Ahera, akiwegereje,
27 acyoserezaho umubavu wāikivange, uko Uwiteka yategetse Mose.
28 Akinga umwenda mu muryango wāubwo buturo.
29 Ashyira igicaniro cyo koserezaho ibitambo imbere yāumuryango wāubwo buturo. Ni bwo hema ryāibonaniro. Agitambiraho igitambo cyoswa nāituro ryāifu, uko Uwiteka yategetse Mose.
30 Ashyira igikarabiro hagati yāihema ryāibonaniro nāicyo gicaniro, agisukamo amazi yo kwiyuhagiza.
31 Mose na Aroni nāabana be bakajya bagikarabiramo, bakacyogeramo ibirenge
32 uko bagiye kwinjira mu ihema ryāibonaniro, kandi uko bagiye kwegera icyo gicaniro bakajya bakaraba bakoga ibirenge, uko Uwiteka yategetse Mose.
33 Ashinga urugo rugota ubwo buturo nāicyo gicaniro, akinga umwenda mu irembo ryarwo. Uko ni ko Mose yarangije uwo murimo wose.
Ubwiza bwāUwiteka bwuzura ubwo buturo (Kub 9.15-23)
34 Maze cya gicu gitwikira ihema ryāibonaniro, ubwiza bwāUwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo.
35 Mose ananirwa kwinjira mu ihema ryāibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho, ubwiza bwāUwiteka bukuzura ubwo buturo.
36 Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukaga bakagenda,
37 ariko icyo gicu kitaterurwaho ntibagende, bakageza umunsi giteruriweho.
38 Kuko igicu cyāUwiteka cyabaga kuri ubwo buturo ku manywa, hakabamo umuriro nijoro mu maso yāinzu ya Isirayeli yose, mu rugendo rwabo rwose.