KUVA 34
Uwiteka aha Mose ibindi bisate byâamabuye biriho amategeko (Guteg 10.1-5)
1 Uwiteka abwira Mose ati â WibÄrize ibisate byâamabuye bibiri bisa nâibya mbere, nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye.
2 Ejo mu gitondo uzabe witeguye, uzamuke umusozi wa Sinayi mu gitondo umpagararire imbere ku mutwe wawo.
3 Ntihazagire uwo muzamukana, ntihazaboneke umuntu kuri uwo musozi wose, imikumbi nâamashyo bye kurisha imbere yawo.â
4 Mose abÄza ibisate byâamabuye bibiri bisa nâibya mbere, azinduka kare mu gitondo azamuka umusozi wa Sinayi uko Uwiteka yamutegetse, afashe mu maboko bya bisate byâamabuye byombi.
5 Uwiteka amanukira muri cya gicu ahagararanayo na we, yivuga mu izina ko ari Uwiteka.
6 Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati â Uwiteka, Uwiteka, Imana yâibambe nâimbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi nâumurava mwinshi,
7 igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo bâibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa nâibicumuro nâibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihĹra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, nâabuzukuruza nâubuvivi.â
8 Mose yihuta gucurika umutwe yunamye yikubita hasi.
9 Aramubwira ati â Mwami, ubwo none nkugiriyeho umugisha gendera hagati muri twe Mwami, kuko ari ubwoko butagonda ijosi. Ubabarire gukiranirwa kwacu nâibyaha byacu, utwemere uduhindure umwandu wawe.â
10 Uwiteka aravuga ati â Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere yâubwoko bwawe bwose, bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose. Abantu bose bakugose bazabona icyo Uwiteka akora, kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba.
11 Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi: dore nzirukana Abamori nâAbanyakanÄni, nâAbaheti nâAbaferizi, nâAbahivi nâAbayebusi baguhunge.
12 Wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo, rye kuba nkâumutego hagati muri mwe,
13 ahubwo muzasenye ibicaniro byabo, mutembagaze inkingi zâamabuye bubatse, muteme mutsinde ibishushanyo bya Ashera babaje.
14 Kuko udakwiriye kugira indi mana yose usenga, kuko Uwiteka witwa Ufuha, ari Imana ifuha.
15 â Wirinde gusezerana isezerano na bene igihugu, kugira ngo ubwo bazatambira ibigirwamana basambana, hatazagira ukurarika ukarya ku ntonorano ye,
16 kandi ugashyingira abahungu bawe abakobwa babo, kugira ngo ubwo abo bakobwa bazatambira ibigirwamana byabo, batazoshya abahungu bawe kubirarikira.
17 â Ntukiremere ibigirwamana biyagijwe.
18 â Ujye uziririza iminsi mikuru yâimitsima itasembuwe. Mu minsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe uko nagutegetse, mu gihe cyategetswe cyo mu kwezi Abibu, kuko ari ko waviriyemo muri Egiputa.
19 â Uburiza bwose ni ubwanjye, ubwâingabo bwo mu matungo yawe yose, mu mashyo no mu mikumbi.
20 Uburiza bwâindogobe uzabucunguze umwana wâintama, nudashaka kuyicungura, uzayivune ijosi. Imfura zâabahungu bawe zose uzazicungure. â Ntihakagire umuntu uza ubusa imbere yanjye.
21 â Mu minsi itandatu ujye ukora, ariko ku wa karindwi ujye uruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujye uwuruhukaho. 5.13-14
22 â Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uwâumuganura wâisarura ryâingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru wâisarura rya byose wo ku iherezo ryâumwaka.
23 â Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere yâUmwami Uwiteka Imana yâAbisirayeli, ibihe bitatu.
24 Kuko nzakwirukanira amahanga akaguhunga, nkÄgĹŤra ingabano zawe, kandi nta wuzifuza igihugu cyawe, nujya ujya kuboneka imbere yâUwiteka Imana yawe ibihe bitatu, uko umwaka utashye.
25 â Ntugaturane amaraso yâigitambo ntambiwe nâumutsima wasembuwe, kandi igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika cye kurara.
26 â Umuganura wâibibanje kwera mu butaka bwawe, ujye uwuzana mu nzu yâUwiteka Imana yawe. â Ntugatekeshe umwana wâihene amahenehene ya nyina.â
27 Uwiteka abwira Mose ati â Iyandikire ayo magambo, kuko isezerano nsezeranye nawe nâAbisirayeli, rihagaze kuri ayo magambo.â
28 Amaranayo nâUwiteka iminsi mirongo ine nâamajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate byâamabuye amagambo yâisezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.
Mu maso ha Mose harabagirana
29 Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe nâUwo bavuganye.
30 Aroni nâAbisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi.
31 Mose arabahamagara, Aroni nâabatware bâiteraniro ryabo basubira aho ari, Mose ababwira amagambo.
32 Nyuma Abisirayeli bose bamwigira hafi, abategeka ibyo Uwiteka yamubwiriye byose ku musozi wa Sinayi.
33 Mose amaze kuvugana na bo, atwikira mu maso he.
34 Kandi uko Mose yajyaga imbere yâUwiteka kuvugana na we, yikuragaho icyo gitwikirizo akageza aho asohokera, agasohoka akabwira Abisirayeli ibyo yategetswe.
35 Abisirayeli bakareba mu maso ha Mose bakabona harabagirana, Mose agasubizaho cya gitwikirizo, akageza aho yongerera kuvugana nâUwiteka.