KUVA 33
Ihema ryâImana rikurwa mu Bisirayeli
1 Uwiteka abwira Mose ati â Genda uvane ino nâabantu wakuye mu gihugu cya Egiputa, ubajyane mu gihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti âNzagiha urubyaro rwawe.â
2 Nanjye ndatuma marayika akujye imbere, kandi nzirukanamo AbanyakanÄni nâAbamori, nâAbaheti nâAbaferizi, nâAbahivi nâAbayebusi,
3 mujye mu gihugu cyâamata nâubuki. Kuko ntazaba hagati muri mwe mujyayo, kuko muri ubwo bwoko butagonda ijosi, ntabarimburira mu nzira.â
4 Abantu bumvise iryo jambo ribi barababara cyane, ntihagira uwambara ibyâumurimbo.
5 Uwiteka abwira Mose ati â Bwira Abisirayeli uti âMuri ubwoko butagonda ijosi, nagendera hagati muri mwe nâakanya gato nabarimbura. Nuko mwiyambure ibyâumurimbo byanyu, kugira ngo menye uko mbagenza.â â
6 Abisirayeli biyambura ibyâumurimbo byabo, batangirira ku musozi Horebu no mu rundi rugendo rwabo rwose.
7 Mose ajyana ihema, arishinga hirya yâingando zâamahema yabo ahahitaruye, aryita ihema ryâibonaniro. Uwashakaga Uwiteka wese yavaga mu ngando akajya ku ihema ryâibonaniro ryari hirya yaho.
8 Kandi uko Mose yavaga mu ngando akajya muri iryo hema, abantu bose barahagurukaga, umuntu wese agahagarara mu muryango wâihema rye, bakamukurikiza amaso bakageza aho yinjirira muri iryo hema.
9 Mose yamara kuryinjiramo, ya nkingi yâigicu ikamanuka, igahagarara mu muryango waryo, Uwiteka akavugana na Mose.
10 Abantu bose bakabona iyo nkingi yâigicu ihagaze mu muryango wâiryo hema bagahaguruka, umuntu wese akikubita hasi mu muryango wâihema rye.
11 Uwiteka akavugana na Mose barebana nkâuko umuntu avugana nâincuti ye. Mose agasubira mu ngando, ariko umufasha we wâumusore, Yosuwa mwene Nuni ntave muri iryo hema.
Mose yinginga Uwiteka kujyana nâAbisirayeli, yerekwa ubwiza bwe
12 Mose abwira Uwiteka ati â Dore ujya untegeka uti âJyana ubu bwokoâ, ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti âNkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.â
13 Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha, kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.â
14 Aramusubiza ati â Ubwanjye nzajyana nawe nkuruhure.â
15 Mose aramubwira ati â Ubwawe nutajyana natwe ntudukure ino.
16 Ikizamenyekanya yuko jye nâubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye nâubwoko bwawe dutandukanywa nâamahanga yose yo mu isi?â
17 Uwiteka abwira Mose ati â Nâicyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.â
18 Aramubwira ati â Nyereka ubwiza bwawe burabagirana.â
19 Uwiteka aramubwira ati â Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe, nzivugira mu izina imbere yawe ko ndi Uwiteka, kandi nzagirira ubuntu uwo nzagirira ubuntu, kandi nzababarira uwo nzababarira.â
20 Kandi ati â Ntiwareba mu maso hanjye kuko umuntu atandeba mu maso ngo abeho.â
21 Kandi Uwiteka ati â Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahahagarare ku rutare,
22 kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bwâigitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho,
23 maze ngutwikurureho ikiganza cyanjye urebe mu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.â