KUVA 13
Mose abibutsa uko bavuye muri Egiputa
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 â Mweze uburiza bwose bwo mu Bisirayeli bube ubwanjye, imfura zâabantu nâuburiza bwâamatungo ni ibyanjye.â
3 Mose abwira abantu ati â Mujye mwibuka uyu munsi muviriye muri Egiputa, mu nzu yâuburetwa, kuko Uwiteka yabakujeyo amaboko. Ntimuzagire imitsima yasembuwe murya.
4 Uyu munsi muviriyeyo ni uwo mu kwezi Abibu.
5 Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cyâAbanyakanÄni nâAbaheti, nâAbamori nâAbahivi nâAbayebusi, icyo yarahiriye ba sekuruza bawe ko azakiguha, igihugu cyâamata nâubuki, uzajye uziririza uwo muhango wera uko uko kwezi gutashye.
6 Iminsi irindwi ujye urya imitsima itasembuwe, ku munsi wa karindwi hazabeho umunsi mukuru wâUwiteka.
7 Imitsima itasembuwe ijye iribwa muri iyo minsi uko ari irindwi. Ntihakagire imitsima yasembuwe ikubonekaho, kandi ntihakagire umusemburo ukubonekaho mu gihugu cyawe cyose.
8 Kandi kuri uwo munsi uzabwire umwana wawe uti âIbi byatewe nâibyo Uwiteka yankoreye, ubwo navaga muri Egiputa.â
9 Uwo muhango uzakubere nkâikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe, nâurwibutso rushyizwe hagati yâamaso yawe, kugira ngo amategeko yâUwiteka abe mu kanwa kawe, kuko Uwiteka yagukuje amaboko muri Egiputa.
10 Ni cyo gituma ukwiriye kuziririza iryo tegeko mu gihe cyaryo, uko umwaka utashye.
Amategeko yo kwereza Uwiteka imfura zose nâuburiza bwose
11 â Kandi Uwiteka nakujyana mu gihugu cyâAbanyakanÄni, akakiguha nkâuko yakurahiye akarahira na ba sekuruza bawe,
12 uzarobanurire Uwiteka umwana wâuburiza wese nâuburiza bwose ufite mu matungo yawe, abahungu bazaba abâUwiteka.
13 Kandi uburiza bwâindogobe bwose uzabucunguze umwana wâintama, kandi nudashaka kuyicungura uzayivune ijosi, kandi imfura zâabantu, izâabahungu bawe uzazicungure.
14 Kandi umwana wawe nakubaza mu gihe kizaza ati âIbi ni ibiki?â Uzamusubize uti âUwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa, mu nzu yâuburetwa.
15 Farawo yinangiye ngo yange kuturekura, Uwiteka yica uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa: imfura zâabantu nâuburiza bwâamatungo. Ni cyo gituma njya ntambira Uwiteka uburiza bwose bwâibigabo, ariko imfura zâabahungu banjye zose njya nzicungura.â
16 Uwo muhango uzabe nkâikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe kandi nkâibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati yâamaso yawe, kuko Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa.â
17 Farawo amaze kureka ubwo bwoko bugenda, Imana ntiyabacisha mu nzira inyura mu gihugu cyâAbafilisitiya nubwo ari yo busamo, kuko Imana yibwiraga iti â Abantu be kwicuza ubwo bazabona intambara, ngo basubire muri Egiputa.â
18 Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro.
19 Mose ajyana amagufwa ya Yosefu, kuko yari yararahirije Abisirayeli indahiro ikomeye ati â Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyana amagufwa yanjye nimuva ino.â
20 Bava i Sukoti babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira.
21 Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi yâigicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi yâumuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.
22 Ya nkingi yâigicu ntiyavaga imbere yâubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi yâumuriro ntiyabuvaga imbere nijoro.