KUBARA 5
Amategeko ategekwa abanduza
1 Uwiteka abwira Mose ati
2 â Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese nâuninda wese, nâuhumanyijwe nâintumbi wese.
3 Naho baba abagabo cyangwa abagore, mujye mubakuramo mubajyane inyuma yaho, kugira ngo batanduza aho mubambye amahema ntuye hagati.â
4 Abisirayeli bagenza batyo, babakura mu ngando zabo. Uko Uwiteka yategetse Mose aba ari ko Abisirayeli bakora.
5 Uwiteka abwira Mose ati
6 â Bwira Abisirayeli uti âUmugabo cyangwa umugore nakora icyaha cyose mu byo abantu bakora akagibwaho nâurubanza,
7 yature icyaha yakoze kandi arihe icyamushyirishijeho urubanza, akirihe uwo yacumuyeho kitagabanije, kandi yongereho ikingana nâigice cyacyo cya gatanu.
8 Ariko niba uwo muntu yacumuyeho atasize mwene wabo wa bugufi wariho icyashyirishije kuri wa wundi urubanza, Uwiteka abe ari we ukirihwa gihabwe umutambyi, cyongerweho isekurume yâintama yâimpongano bamuhongerera.
9 Ituro ryose ryererejwe ryo mu byera byâAbisirayeli bashyira umutambyi, rizabe irye bwite.
10 Ibyera umuntu wese yejeje bizabe ibyâumutambyi bwite, icyo umuntu aha umutambyi cyose kizabe icye bwite.â â
Itegeko ryo gushora umugore ufuhiwe
11 Uwiteka abwira Mose ati
12 â Bwira Abisirayeli uti âUmugore wâumuntu nahindukirira undi, agacumurisha ku mugabo we gusambana nâuwo,
13 umugabo we ntabimenye bigahishwa, uwo mugore akaba yanduye ntihabe umushinja, ntabe afashwe akibikora,
14 umugabo we agafatwa nâifuhe agafuhira umugore we yanduye, cyangwa yafatwa nâifuhe agafuhira umugore we atanduye koko,
15 nuko uwo mugabo ashyire umutambyi umugore we, amumushyirane nâituro amutangiriye ryâigice cya cumi cya efa yâifu ya sayiri. Ntakayisukeho amavuta ya elayo, ntakayishyireho umubavu, kuko ari ituro ryâifu riturishwa nâifuhe, ituro ryâurwibutso rwibutsa gukiranirwa.
16 â âUmutambyi yigize uwo mugore hafi, amushyire imbere yâUwiteka.
17 Uwo mutambyi yendeshe amazi yera ikintu cyâibumba, yende ku mukungugu wo hasi mu buturo bwera, awushyire muri ayo mazi.
18 Ashyire uwo mugore imbere yâUwiteka, amutendeze umusatsi, amushyire ku mashyi rya turo ryâurwibutso, ituro riturishwa nâifuhe. Uwo mutambyi afate mu ntoki ayo mazi asharira, atera umuvumo,
19 maze arahize uwo mugore amutongera ati: Niba ari nta mugabo mwasambanye, kandi niba utahindukiriye undi ngo wiyanduze ugitegekwa nâumugabo wawe, aya mazi asharira atera umuvumo ye kugira icyo agutwara.
20 Ariko niba warahindukiriye undi ugitegekwa nâumugabo wawe nukaba wanduye, hakagira uwo mwaryamanye atari umugabo wawe,
21 maze uwo mutambyi arahize uwo mugore indahiro yo kwivuma amutonga ati: Uwiteka aguhindurishe intukano nâindahiro mu bwoko bwawe kunyunyura ikibero cyawe, agatumbisha inda yawe.
22 Kandi aya mazi atera umuvumo ari bujye mu mara yawe atumbishe inda yawe, anyunyure ikibero cyawe. â âUwo mugore yikirize ati â Amen, Amen.â
23 â âUwo mutambyi yandike iyo mivumo mu gitabo, ayogeshe ayo mazi asharira.
24 Anyweshe uwo mugore ayo mazi asharira atera umuvumo, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo amusharirire.
25 Umutambyi akure rya turo ryâifu riturishwa nâifuhe ku mashyi yâuwo mugore, arizungurize imbere yâUwiteka, arijyane ku gicaniro.
26 Yende kuri iryo turo iryuzuye urushyi, ribe urwibutso rwaryo, aryosereze ku gicaniro abone kunywesha uwo mugore ya mazi.
27 Namara kuyamunywesha, bizaba bitya: niba yanduye akaba acumuye ku mugabo we, ayo mazi atera umuvumo azamugeramo, amusharirire atumbe inda, anyunyuke ikibero, uwo mugore ahinduke intukano mu bwoko bwe.
28 Ariko niba atanduye, ahubwo akaba adahumanye nta cyo azaba, ntibizamubuza gusama inda.
29 â âIryo ni ryo tegeko ryâifuhe, ku mugore ugitegekwa nâumugabo we agahindukirira undi, akaba yanduye,
30 no ku mugabo ufatwa nâifuhe agafuhira umugore we. Ashyire uwo mugore imbere yâUwiteka, umutambyi amugirire ibitegekwa nâiryo tegeko byose.
31 Ni bwo uwo mugabo azaba akuweho gukiranirwa, umugore akaba ari we ugibwaho no gukiranirwa kwe.â â