KUBARA 4
Abalewi babarurwa, imirimo yabo isobanurwa
1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
2 ā Bara umubare wāAbakohati ubarobanuye mu Balewi bandi, ubabare nkāuko imiryango yabo iri, nkāuko amazu ya ba sekuru ari,
3 abasÄgije imyaka yāubukuru mirongo itatu batarasÄza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ryāibonaniro bose.
4 Iyi abe ari yo mirimo Abakohati bakorera mu ihema ryāibonaniro. Ni iyāibyera cyane.
5 ā Uko bagiye kubambÅ«ra, Aroni ajye yinjirana nāabana be bamanure umwenda ukingiriza Ahera cyane, bawutwikirize isanduku yāIbihamya,
6 bawutwikireho igicirane cyāimpu zāinyamaswa zitwa tahashi, bakirambureho umwenda wāumukara wa kabayonga musa, baseseke imijisho mu bifunga byayo.
7 ā Kandi ameza yāimitsima yo kumurikwa bayarambureho umwenda wāumukara wa kabayonga, bawushyireho amasahani nāudukombe, nāimperezo nāibikombe byo gusukisha amaturo yāibyokunywa, kandi nāiyo mitsima itaburaho na yo iwubeho.
8 Babirambureho umwenda wāumuhemba, bawutwikireho igicirane cyāimpu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga byāayo meza.
9 ā Bende umwenda wāumukara wa kabayonga, bawutwikirize igitereko cyāamatabaza nāamatabaza yacyo, nāicyuma cyacyo gikuraho ibishirira, nāudusahani dushyirwaho ibishirira, nāibisukisho byāamavuta byacyo bakoresha imirimo yacyo,
10 bagihambirane nāibintu byacyo byose mu gicirane cyāimpu za tahashi, bagishyire ku biti bimeze nkāingobyi.
11 ā Igicaniro cyāizahabu bakirambureho umwenda wāumukara wa kabayonga, bawutwikireho igicirane cyāimpu za tahashi, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.
12 Kandi bende ibintu bakoresha byose bikoresherezwa Ahera, babihambire mu mwenda wāumukara wa kabayonga, babitwikireho igicirane cyāimpu za tahashi, babishyire ku biti bimeze nkāingobyi.
13 Bayore ivu ku gicaniro, bakirambureho umwenda wāumuhengeri,
14 bagishyireho ibintu byacyo byose bakoresha imirimo yacyo, ibintu bishyirwamo umuriro wāamakara, nāibyuma byāingobe byarura inyama, nāibintu bayoza ivu, nāinzabya nāibintu byāigicaniro byose. Bakirambureho igicirane cyāimpu za tahashi kigitwikÄ«re, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.
15 Aroni nāabana be nibamara gutwikÄ«ra ibyāAhera nāibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambÅ«ra, maze Abakohati babone kuza kubiremÄrwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa. ā Ibyo abe ari byo Abakohati baremÄrwa byo mu ihema ryāibonaniro.
16 ā Kandi ibyo Eleyazari mwene Aroni umutambyi arindishwa, bibe amavuta ya cya gitereko cyāamatabaza, nāumubavu mwiza wāikivange, nāituro ryāifu ritaburaho, nāamavuta ya elayo yo gusÄ«ga, kandi arindishwe nāubuturo bwera bwose nāibiburimo byose, Ahera nāibintu byaho.ā
17 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati
18 ā Umuryango wāAbakohati urimo imiryango, ntimukawukuzeho ngo uve mu Balewi,
19 ahubwo mujye mubagenzereza mutya kugira ngo babeho badapfa, nibegera ibyera cyane: Aroni nāabana be bajye binjiramo, babatoranye imirimo, umuntu wese umurimo we nāicyo aremÄrwa.
20 Ariko bo ntibakinjizwe no kubona ibyera nāakanya nkāako kumiraza badapfa.ā
21 Uwiteka abwira Mose ati
22 ā Bara umubare wāAbagerushoni na bo nkāuko amazu ya ba sekuru ari, nkāuko imiryango yabo iri,
23 ubare abasÄgije imyaka yāubukuru mirongo itatu batarasÄza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ryāibonaniro bose.
24 Iyi abe ari yo mirimo imiryango yāAbagerushoni bakwiriye gukora, nāibyo bakwiriye kuremÄrwa.
25 Bajye baremÄrwa ibikombate bisakara ubuturo bwera, nāihema ryāibonaniro nāikirisakara, nāigicirane cyāimpu za tahashi gisakara hejuru yāicyo, nāumwenda ukinga umuryango wāihema ryāibonaniro,
26 nāimyenda ikinzwe yāurugo rwāubwo buturo, nāumwenda ukinga irembo ryāurwo rugo rugota ubuturo nāigicaniro, nāimigozi yabyo nāibintu byose bifatanye na byo, kandi bajye bakora imirimo yabyo yose.
27 Mu mirimo yabo, Abagerushoni bajye bategekwa na Aroni nāabana be, ku byo baremÄrwa byose, no ku mirimo bakora yose, mubarindishe ibyo bakwiriye kuremÄrwa byose.
28 Iyo abe ari yo iba imirimo yāimiryango yāAbagerushoni yo mu ihema ryāibonaniro, imirimo barindishijwe bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.
29 ā Abamerari ubabare nkāuko imiryango yabo iri, nkāuko amazu ya ba sekuru ari,
30 ubare abasÄgije imyaka yāubukuru mirongo itatu batarasÄza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ryāibonaniro bose.
31 Ibi abe ari byo bategekwa kurinda no kuremÄrwa, abe ari yo iba imirimo yabo yo mu ihema ryāibonaniro yose: imbaho zāimiganda yāubuturo bwera nāimbumbe zazo, nāinkingi zazo nāimyobo zishingwamo,
32 nāinkingi zāurugo rubugota nāimyobo zishingwamo, nāimambo zazo nāimigozi yazo, nāibintu bifatanye na byo byose, nāibyo gukoreshwa imirimo yabyo byose. Muvuge mu mazina ibintu bategekwa kurinda no kuremÄrwa.
33 Iyo abe ari yo iba imirimo yāimiryango yāAbamerari, imirimo yabo yose yo mu ihema ryāibonaniro. Bajye bayikoreshwa na Itamari mwene Aroni umutambyi.ā
34 Mose na Aroni nāabatware bāiteraniro babara Abakohati nkāuko imiryango yabo iri, nkāuko amazu ya ba sekuru ari.
35 Babara abasÄgije imyaka yāubukuru mirongo itatu batarasÄza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ryāibonaniro bose.
36 Ababazwe bo muri bo nkāuko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bibiri na magana arindwi na mirongo itanu.
37 Abo ni bo babazwe bo mu miryango yāAbakohati, abakorera mu ihema ryāibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.
38 Kandi ababazwe bo mu Bagerushoni nkāuko imiryango yabo iri, nkāuko amazu ya ba sekuru ari,
39 bari abasÄgije imyaka yāubukuru mirongo itatu batarasÄza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ryāibonaniro bose,
40 ababazwe bo muri bo nkāuko imiryango yabo iri, nkāuko amazu ya ba sekuru ari, baba ibihumbi bibiri na magana atandatu na mirongo itatu.
41 Abo ni bo babazwe bo mu miryango yāAbagerushoni, abakorera mu ihema ryāibonaniro bose, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategetse.
42 Kandi ababazwe bo mu miryango yāAbamerari nkāuko imiryango yabo iri, nkāuko amazu ya ba sekuru ari,
43 bari abasÄgije imyaka yāubukuru mirongo itatu batarasÄza mirongo itanu, abakwiriye gukora umurimo wo mu ihema ryāibonaniro bose,
44 ababazwe bo muri bo bose nkāuko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bitatu na magana abiri.
45 Abo ni bo babazwe bo mu miryango yāAbamerari, abo Mose na Aroni babaze uko Uwiteka yategekeye mu kanwa ka Mose.
46 Uyu ni wo mubare wāababazwe bose bo mu Balewi, abo Mose na Aroni nāabatware bāAbisirayeli babaze nkāuko imiryango yabo iri, nkāuko amazu ya ba sekuru ari,
47 basÄgije imyaka yāubukuru mirongo itatu batarasÄza mirongo itanu, abakwiriye bose gukora umurimo wose wo mu ihema ryāibonaniro cyangwa kuremÄrwa ibyo muri ryo.
48 Ababazwe bo muri bo, baba ibihumbi munani na magana atanu na mirongo inani.
49 Uko Uwiteka yabitegetse, Mose ababarisha umuntu wese nkāuko umurimo we uri, nkāuko ibyo akwiriye kuremÄrwa biri. Uko aba ari ko bababara uko Uwiteka yategetse Mose.