ITANGIRIRO 9
Imana isezeranira Nowa isezerano
1 Imana iha umugisha Nowa nâabana be, irababwira iti â Mwororoke, mugwire, mwuzure isi.
2 Inyamaswa zo mu isi zose nâinyoni nâibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo nâibyuzuye ku butaka byose, nâamafi yo mu nyanja yose.
3 Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nkâuko nabahaye ibimera bibisi.
4 Ariko ntimukaryane inyama nâubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo. 15.23
5 Kandi amaraso yanyu, amaraso yâubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bwâumuntu, nzabuhorera undi muntu wese.
6 Uvushije amaraso yâumuntu, amaraso ye azavushwa nâabantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo.
7 â Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.â
8 Imana ibwirana Nowa nâabana be iti
9 â Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe nâurubyaro rwanyu ruzakurikiraho,
10 nâibifite ubugingo byose muri kumwe, inyoni nâibisiga nâamatungo, nâinyamaswa zo mu isi zose hamwe namwe, ibisohotse mu nkuge byose, inyamaswa zo mu isi zose.
11 Ndakomeza isezerano ryanjye namwe: ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa nâamazi yâumwuzure, kandi ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi.â
12 Imana iravuga iti â Iki ni cyo kimenyetso cyâisezerano nsezeranye namwe nâibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose.
13 Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cyâisezerano ryanjye nâisi.
14 Nuko ubwo nzajya nzana igicu hejuru yâisi, umukororombya uzabonekera muri cyo,
15 nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe nâibibaho bifite umubiri byose: amazi ntakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose.
16 Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ryâImana nâibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.â
17 Imana ibwira Nowa iti â Icyo ni cyo kimenyetso cyâisezerano nakomeje riri hagati yanjye nâibifite umubiri byose biri mu isi.â
18 Bene Nowa basohotse mu nkuge ni Shemu na Hamu na Yafeti. Hamu ni se wa Kanani.
19 Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye, ari bo bakomotsweho nâabakwiriye mu isi yose.
20 Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo uruzabibu,
21 anywa vino yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye.
22 Hamu se wa Kanani abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze.
23 Shemu na Yafeti benda umwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe.
24 Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye.
25 Aravuga ati â Kanani avumwe, Azabe umugaragu wâabagaragu kuri bene se.â
26 Kandi ati â Uwiteka ahimbazwe, Ni we Mana ya Shemu, Kanani abe umugaragu we.
27 Imana yagure Yafeti, Abe mu mahema ya Shemu, Kanani abe umugaragu we.â
28 Hanyuma ya wa mwuzure, Nowa amara imyaka magana atatu na mirongo itanu.
29 Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itanu, arapfa.