ITANGIRIRO 49
Yakobo ahanurira abana be ibizababaho
1 Yakobo ahamagaza abana be arababwira ati â Nimuterane, mbabwire ibizababaho mu minsi izabaho kera.
2 â Nimuterane mwumve bana ba Yakobo, Mwumve Isirayeli so.
3 â Rubeni uri imfura yanjye, nâimbaraga zanjye. Uwo gushobora kubyara kwanjye kwatangiriyeho, Urushaho icyubahiro, urushaho gukomera.
4 Uri nkâamazi kuko adahama hamwe, ntuzabona ubutware. Kuko wuriye uburiri bwa so, Ni ho wabuhumanije. Yuriye indyamo yanjye!
5 â Simiyoni na Lewi ni abavandimwe, Inkota zabo ni intwaro zâurugomo.
6 Mutima wanjye, ntuzajye mu nama zabo za rwihereranwa, Bwiza bwanjye, ntugafatanye nâiteraniro ryabo. Kuko bicishije abantu uburakari, Bagatema ibitsi byâinka kugira ngo bimare agahinda.
7 Uburakari bwabo buvumwe kuko bwari bwinshi, Umujinya wabo uvumwe kuko wari uwâagashinyaguro. Nzabagabanya mu ba Yakobo, Nzabatataniriza mu Bisirayeli.
8 â Yuda, bene so bazagushima, Ukuboko kwawe kuzaba ku ijosi ryâabanzi bawe, Bene so bazakwikubita imbere.
9 Yuda ni icyana cyâintare, Urazamutse, mwana wanjye uvuye mu muhigo. Yunamye, abunda nkâintare, Kandi nkâintare yâingore. Ni nde wayivumbura?
10 Inkoni yâubwami ntizava kuri Yuda, Inkoni yâubutware ntizava hagati yâibirenge bye, Nyirayo ataraza, Uwo ni we amahanga azumvira.
11 Aziritse ishashi ye yâindogobe ku muzabibu, Nâicyana cye cyâindogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza, Ameshesha imyenda ye vino, Imyambaro ye ayimeshesha amaraso yâinzabibu.
12 Amaso ye atukujwe na vino, Amenyo ye yejejwe nâamata.
13 â Zebuluni azatura ku kibaya cyâinyanja, Azaba ku kibaya kiriho inkuge, Urugabano rwe ruzerekera i Sidoni.
14 â Isakari ni indogobe yâinyamaboko, Iryamye hagati yâingo zâintama.
15 Abona aho kuruhukira ko ari heza, Nâigihugu ko ari icyo kwishimiramo. Yunamishirije urutugu rwe kwikorera, Ahinduka umuretwa utegekwa icyate.
16 â Dani azacira abantu be imanza, Ubwo ari umwe mu miryango yâAbisirayeli.
17 Dani azaba inzoka mu nzira, Nâincira mu kayira, Irya ibinono byâifarashi, Uhekwa na yo akagaranzuka inyuma akagwa.
18 â Uwiteka ntegereje agakiza kawe.
19 â Gadi umutwe uzamutera, Ariko na we azabatera abirukane, abakurikire hafi.
20 â Kuri Asheri hazava ibyokurya biryoha neza, Azatanga ibyokurya byiza bikwiriye abami.
21 â Nafutali ni ibuguma ryâisha izituwe, Avuga amagambo meza.
22 â Yosefu ni ishami ryâigiti cyera cyane, Ishami ryâigiti cyera cyane kiri hagati yâisoko, Amashami yacyo arenga inkike yâigihome.
23 Abarashi bamugiriye ibyâurwango, Bamurashe imyambi yâakarengane.
24 Ariko umuheto we nturakabanguka, Amaboko ye nâintoki ze bikomezwa nâamaboko ya ya ntwari ya Yakobo. Ni yo yakomotsweho nâUmushumba, Igitare cyâAbisirayeli.
25 Ibyo byakozwe nâImana ya so, izagufasha, Byakozwe nâIshoborabyose, izaguha umugisha. Imigisha iva hejuru mu ijuru, Nâimigisha iva mu mazi yâikuzimu, Nâimigisha yo mu mabere nâiyo mu nda.
26 Imigisha so ahesha, Irenze iyaheshejwe na data na sogokuru, Igera ku rugabano rwâimisozi ihoraho. Izaba ku mutwe wa Yosefu, Mu izingiro rye, ni we mutware wa bene se.
27 â Benyamini ni isega ritanyagura, Mu gitondo rirya umuhigo, Nimugoroba akagabanya iminyago.â
28 Abo bose ni imiryango yâAbisirayeli uko ari cumi nâibiri. Ibyo ni byo se yababwiye abasabira umugisha, umuntu wese amusabira uwe mugisha.
Yakobo ategeka abana be aho bakwiriye kuzamuhamba
29 Arabihanangiriza arababwira ati â Ngiye gusanga ubwoko bwanjye, muzampambe hamwe na data na sogokuru, mu buvumo buri mu isambu ya Efuroni Umuheti,
30 mu buvumo buri mu isambu yâi Makipela iri imbere yâi Mamure mu gihugu cyâi Kanani, ni bwo Aburahamu yaguranye nâiyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguze na Efuroni Umuheti.
31 Ni bwo bahambyemo Aburahamu na Sara umugore we, ni bwo bahambyemo Isaka na Rebeka umugore we, kandi ni bwo nahambyemo Leya.
32 Ya sambu nâubuvumo buyirimo byaguzwe ku Baheti.â
33 Yakobo amaze kwihanangiriza abana be, asubiza amaguru ku rutara, umwuka urahera asanga ubwoko bwe.