ITANGIRIRO 3
Inzoka yoshya Eva
1 Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti â Ni ukuri koko Imana yaravuze iti âNtimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyiâ?â
2 Uwo mugore arayisubiza ati â Imbuto zâibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya,
3 keretse imbuto zâigiti kiri hagati yâingobyi ni zo Imana yatubwiye iti âNtimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.â â
4 Iyo nzoka ibwira umugore, iti â Gupfa ntimuzapfa,
5 kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nkâImana, mukamenya icyiza nâikibi.â
6 Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icyâigikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho nâumugabo we wari kumwe na we, arazirya.
7 Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi byâimitini, biremeramo ibicocero.
Imana ihana inzoka na Adamu na Eva
8 Bumva imirindi yâUwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo nâumugore we bihisha hagati yâibiti byo muri iyo ngobyi amaso yâUwiteka Imana.
9 Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti â Uri he?â
10 Arayisubiza ati â Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa nâuko nambaye ubusa, ndihisha.â
11 Iramubaza iti â Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?â
12 Uwo mugabo arayisubiza ati â Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto zâicyo giti, ndazirya.â
13 Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti â Icyo wakoze icyo ni iki?â Uwo mugore arayisubiza ati â Inzoka yanshukashutse ndazirya.â
14 Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti â Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose nâinyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose yâubugingo bwawe.
15 Nzashyira urwango hagati yawe nâuyu mugore, no hagati yâurubyaro rwawe nâurwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.â
16 Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti â Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutwara.â
17 Na Adamu iramubwira iti â Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,
18 buzajya bukumereramo imikeri nâibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.
19 Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.â
20 Uwo mugabo yita umugore we Eva, kuko ari we nyina wâabafite ubugingo bose.
21 Uwiteka Imana iremera Adamu nâumugore we imyambaro yâimpu, irayibambika.
Imana ikura Adamu muri Edeni
22 Uwiteka Imana iravuga iti â Dore uyu muntu ahindutse nkâimwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza nâikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cyâubugingo, akarya akarama iteka ryose.â
23 Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo.
24 Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rwâiyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi nâinkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cyâubugingo.