ITANGIRIRO 2
Imana yeza umunsi wa karindwi
1 Ijuru nâisi nâibirimo byinshi byose birangira kuremwa.
2 Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze.
3 Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.
Imana ishyira Adamu muri Edeni
4 Uku ni ko kuremwa kwâijuru nâisi, ubwo byaremwaga, ku munsi Uwiteka Imana yaremeyemo isi nâijuru.
5 Kandi akatsi kose ko mu gasozi kari kataraba ku isi, nâikimera cyose cyo mu gasozi cyari kitararuka, kuko Uwiteka Imana yari itaravuba imvura ku isi kandi nta muntu wariho wo guhinga ubutaka,
6 ariko igihu cyavaga mu isi kigatosa ubutaka bwose.
7 Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka wâubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.
8 Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rwâiburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye.
9 Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cyâigikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza nâigiti cyâubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo nâigiti cyâubwenge bumenyesha icyiza nâikibi.
10 Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanyamo ine.
11 Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cyâi Havila kirimo izahabu,
12 kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, nâamabuye yitwa shohamu.
13 Undi witwa Gihoni, ari wo ugose igihugu cyose cyâi Kushi.
14 Undi witwa Hidekelu, ni wo uca imbere yâigihugu cyitwa Ashuri. Uwa kane witwa Ufurate.
15 Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.
16 Uwiteka Imana iramutegeka iti â Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka,
17 ariko igiti cyâubwenge bumenyesha icyiza nâikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.â
Imana irema Eva
18 Kandi Uwiteka Imana iravuga iti â Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.â
19 Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose nâinyamaswa zo mu ishyamba zose, nâinyoni nâibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo.
20 Uwo muntu yita amatungo yose nâinyoni nâibisiga byo mu kirere nâinyamaswa zo mu ishyamba zose, ariko umufasha umukwiriye yari ataraboneka.
21 Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama,
22 urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyira uwo muntu.
23 Aravuga ati â Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, Ni akara ko mu mara yanjye, Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.â
24 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana nâumugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.
25 Kandi uwo mugabo nâumugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe nâisoni.