ITANGIRIRO 24
Aburahamu atuma igisonga cye gusabira Isaka umugeni
1 Aburahamu yari ashaje ageze mu za bukuru, kandi Uwiteka yari yarahaye Aburahamu umugisha kuri byose.
2 Aburahamu abwira umugaragu we, umukuru wo mu rugo rwe wategekaga ibye byoseati â Ndakwinginze, shyira ukuboko kwawe munsi yâikibero cyanjye,
3 nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyirâijuru, ni we Mana nyirâisi, yuko utazasabira umwana wanjye Umunyakananikazi, abo ntuyemo.
4 Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu, usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni.â
5 Uwo mugaragu aramusubiza ati â Ahari umukobwa ntazemera ko tuzana muri iki gihugu, byaba bityo naba nkwiriye gusubiza umwana wawe mu gihugu wavuyemo?â
6 Aburahamu aramusubiza ati â Wirinde gusubizayo umwana wanjye.
7 Uwiteka Imana nyirâijuru, yankuye mu nzu ya data no mu gihugu navukiyemo, ikambwira indahira iti âUrubyaro rwawe nzaruha iki gihuguâ, iyo ni yo izatuma marayika wayo akujya imbere, nawe uzasabireyo umwana wanjye umugeni.
8 Kandi umukobwa yaramuka yanze, ntuzafatwa nâiyi ndahiro undahiye. Icyakora ntuzasubizeyo umwana wanjye.â
9 Uwo mugaragu ashyira ukuboko munsi yâikibero cya Aburahamu shebuja, arabimurahira.
10 Uwo mugaragu ajyana ingamiya cumi zo mu ngamiya za shebuja, agenda afite ibyiza bya shebuja byâuburyo bwose, arahaguruka ajya muri Mezopotamiya, agera ku mudugudu wâaba Nahori.
11 Apfukamisha izo ngamiya ku iriba riri inyuma yâuwo mudugudu. Hari nimugoroba, igihe abagore basohokera kuvoma.
12 Arasenga ati â Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.
13 Dore mpagaze ku isoko, abakobwa bâabo mu mudugudu basohotse kuvoma.
14 Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti âNdakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nywehoâ, akansubiza ati âNywaho nduhira nâingamiya zaweâ, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.â
15 Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu.
16 Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana na we, aramanuka ajya ku isoko, aravoma arazamuka.
17 Uwo mugaragu arirukanka aramusanganira, aramubwira ati â Ndakwinginze, mpa utuzi mu kibindi cyawe, nyweho.â
18 Aramusubiza ati â Databuja, nywaho.â Atengamatira vuba ikibindi cye, aramuha aranywa.
19 Amaze kuyamuha aramubwira ati â Nduhira nâingamiya zawe zeguke.â
20 Ayasuka vuba mu kibumbiro arirukanka, yongera kujya ku iriba kudahira, adahirira ingamiya ze zose.
21 Uwo mugabo amwitegereza acecetse, kugira ngo amenye yuko Uwiteka yahaye urugendo rwe amahirwe, cyangwa ataruyahaye.
22 Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta yâizahabu, kuremera kwayo kwari nkâigice cya shekeli, nâibimeze nkâimiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi zâizahabu, arabimwambika.
23 Aramubaza ati â Uri mwene nde? Ndakwinginze mbwira. Kandi kwa so hari aho twarara?â
24 Aramusubiza ati â Ndi mwene Betuweli wa Miluka na Nahori.â
25 Kandi ati â Dufite inganagano nâibyokurya bizihagije, kandi dufite nâaho kubaraza.â
26 Uwo mugabo arunama, yikubita hasi, asenga Uwiteka.
27 Ati â Uwiteka ahimbazwe, Imana ya databuja Aburahamu, itaretse kugirira databuja imbabazi nâumurava, nanjye Uwiteka anyoboye inzira ijya kwa bene wabo wa databuja.â
28 Uwo mukobwa arirukanka, abwira abo mu nzu ya nyina uko byabaye.
29 Kandi Rebeka yari afite musaza we witwa Labani. Labani uwo arasohoka, ajya gusanganirira uwo mugabo ku iriba.
30 Abonye ya mpeta na za zahabu zimeze nkâimiringa, biri ku maboko ya mushiki we, kandi yumvise amagambo ya Rebeka mushiki we ati â Ibyo ni byo uwo mugabo yambwiyeâ, ni ko kujya aho uwo mugabo ari. Asanga ahagaze iruhande rwa za ngamiya ku isoko.
31 Aramubwira ati â Ngwino winjire, uhiriwe ku Uwiteka, ni iki kiguhagaritse hanze, ko niteguye inzu nâikiraro cyâingamiya?â
32 Uwo mugabo yinjira mu nzu, Labani akura imitwaro kuri izo ngamiya, atanga inganagano nâibyokurya byâingamiya, nâamazi yo kumwoza ibirenge nâayo koza ibyâabo bari kumwe.
33 Bamuzanira ibyokurya, maze arababwira ati â Sindya ntaravuga ubutumwa.â Labani aramubwira ati â Buvuge.â
34 Aramubwira ati â Ndi umugaragu wa Aburahamu.
35 Kandi Uwiteka yahaye databuja imigisha myinshi ahinduka umuntu ukomeye, kandi yamuhaye imikumbi nâamashyo, nâifeza nâizahabu, nâabagaragu nâabaja, nâingamiya nâindogobe.
36 Kandi na Sara muka databuja yamubyariye umuhungu akecuye, ni we yahaye ibye byose.
37 Kandi databuja yarandahirije ngo ne kuzasabira umwana we Umunyakananikazi, abo atuyemo.
38 Ahubwo ngo nzajye mu nzu ya se no muri bene wabo, ngo abe ari bo nsabiriramo umwana we.
39 Mbwira databuja nti âAhari umukobwa azanga ko tuzana.â
40 Aransubiza ati âUwiteka ngendera imbere, azatuma marayika we ngo ajyane nawe, azaha urugendo rwawe ihirwe, maze nawe uzasabire umwana wanjye umugeni wo muri bene wacu, mu nzu ya data.
41 Nugera kuri bene wacu, ni bwo utazafatwa nâindahiro nkurahije. Baramuka bamukwimye, ntuzafatwa nâindahiro nkurahije.â
42 â Maze uyu munsi ngera ku isoko, ndasenga nti âUwiteka Mana ya databuja Aburahamu, niba uhaye urugendo ngenda ihirwe,
43 dore mpagaze ku isoko, bibe bitya: umukobwa usohoka kuvoma nkamubwira nti â Ndakwinginze, mpa utuzi ku kibindi cyawe nywehoâ,
44 akansubiza ati â Nywaho ubwawe kandi nduhira nâingamiya zaweâ, abe ari we uba umugeni Uwiteka yatoranirije mwene databuja.â
45 Ngisengera mu mutima wanjye, Rebeka asohoka ashyize ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya ku isoko, aravoma. Ndamubwira nti âNdakwinginze, mpa nyweho.â
46 Acisha bugufi ikibindi nâingoga agikuye ku rutugu rwe, arambwira ati âNywaho, nduhira nâingamiya zawe.â Ndanywa, kandi yuhira nâingamiya zanjye.
47 Ndamubaza nti âUri mwene nde?â Aransubiza ati âNdi mwene Betuweli wa Nahori na Miluka.â Mpera ko nkatira impeta ku zuru rye nâimiringa ku maboko ye.
48 Ndunama, nikubita hasi, nsenga Uwiteka, mpimbaza Uwiteka Imana ya databuja Aburahamu, yanyoboye inzira ikwiriye ngo mboneremo umukobwa wabo wa databuja, musabire umwana we.
49 Nuko nimushaka kugirira databuja neza, ntimumurerege nimumbwire, kandi nimutabyemera nimumbwire nanjye mpindukire njye iburyo cyangwa ibumoso.â
50 Labani na Betuweli baramusubiza bati â Ibyo biturutse ku Uwiteka, nta kindi tubasha kukubwira, ari icyiza, ari nâikibi.
51 Dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane abe muka mwene shobuja, nkâuko Uwiteka yavuze.â
52 Umugaragu wa Aburahamu yumvise amagambo yabo, yikubita hasi, aramya Uwiteka.
53 Uwo mugaragu azana ibintu byâifeza nâibyâizahabu nâimyenda abiha Rebeka, kandi aha na musaza we na nyina ibintu byâigiciro cyinshi.
54 We nâabo bazanye bararya baranywa, baraharara buracya, babyuka mu gitondo, arababwira ati â Nimunsezerere nsubire kwa databuja.â
55 Musaza wâumukobwa na nyina baramusubiza bati â Umukobwa nasigarane natwe iminsi cumi cyangwa isagaho, azabone kugenda.â
56 Arabasubiza ati â Mwintinza kuko Uwiteka yahaye urugendo rwanjye ihirwe, nimunsezerere nsubire kwa databuja.â
57 Baramusubiza bati â Reka duhamagare umukobwa tumubaze, twumve irimuva mu kanwa.â
58 Bahamagara Rebeka, baramubaza bati â Urajyana nâuyu mugabo?â Arabasubiza ati â Turajyana.â
59 Basezera kuri Rebeka mushiki wabo nâumurezi we, basezerera umugaragu wa Aburahamu nâabantu be.
60 Bifuriza Rebeka umugisha baramubwira bati â Mushiki wacu, uzabe nyirakuruza wâabantu inzovu ibihumbi, Urubyaro rwawe ruzahindure amarembo yâabanzi barwo.â
61 Rebeka ahagurukana nâabaja be bajya ku ngamiya, zirabaheka bakurikira uwo mugabo, uwo mugaragu ajyana Rebeka aragenda.
62 Bukeye Isaka aza aturutse mu nzira yo ku iriba ryitwa Lahayiroyi, kuko yari atuye mu gihugu cyâi Negebu.
63 Isaka arasohoka, ajya kwibwirira mu gasozi nimugoroba, yubura amaso, abona ingamiya ziza.
64 Rebeka yubura amaso, abonye Isaka, ava ku ngamiya.
65 Abaza wa mugaragu ati â Uriya mugabo ni nde ugenda ku gasozi, tugiye guhura?â Uwo mugaragu aramusubiza ati â Ni databuja.â Rebeka yenda umwenda we, yitwikira mu maso.
66 Uwo mugaragu atekerereza Isaka ibyo yakoze byose.
67 Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we, aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije.