ITANGIRIRO 15
Aburamu yizera Uwiteka; Uwiteka amusezeranya isezerano
1 Hanyuma yâibyo, ijambo ryâUwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti â Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.â
2 Aburamu aramubaza ati â Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?â
3 Ati â Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.â
4 Maze ijambo ryâUwiteka riza kuri we riti â Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.â
5 Aramusohokana aramubwira ati â Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.â Ati â Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.â
6 Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.
7 Aramubwira ati â Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri yâAbakaludaya kugira ngo nzakurage iki gihugu.â
8 Aramubaza ati â Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?â
9 Aramusubiza ati â Enda iriza yâinka imaze imyaka itatu ivutse, nâibuguma yâihene imaze imyaka itatu, nâimpfizi yâintama imaze imyaka itatu, nâintungura imwe, nâicyana cyâinuma.â
10 Maze yenda ibyo byose abicamo kabiri, arabyerekeranya, keretse za nyoni ni zo atagabanije.
11 Inkongoro zagwaga ku mirambo, Aburamu akazigurutsa.
12 Ku kirengarenga Aburamu asinzira ubuticura, ubwoba butewe nâumwijima wâicuraburindi buramufata.
13 Uwiteka abwira Aburamu ati â Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera abâaho, na bo bazabababaza imyaka magana ane.
14 Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi.
15 Ariko wowe ho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza.
16 Ubuvivi bwâabazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kwâAbamori kutaruzura.â
17 Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba nâurumuri rwaka binyura hagati ya bya bice.
18 Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati â Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate,
19 igihugu cyâAbakeni nâicyâAbakenizi nâicyâAbakadimoni,
20 nâicyâAbaheti nâicyâAbaferizi nâicyâAbarafa,
21 nâicyâAbamori nâicyâAbanyakanani, nâicyâAbagirugashi nâicyâAbayebusi.â