ITANGIRIRO 14
Loti afatwa mpiri, Aburamu aramurengera
1 Ku ngoma za Amurafeli umwami wâi Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami wâi Goyimu,
2 abo bami barwanije Bera umwami wâi Sodomu, na Birusha umwami wâi Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami wâi Seboyimu, nâumwami wâi Bela (ni ho Sowari).
3 Abo bose bateranira mu gikombe cya Sidimu (aho ni ho Nyanja yâUmunyu).
4 Bamaze imyaka cumi nâibiri bakorera Kedorulawomeri, mu mwaka wa cumi nâitatu baragoma.
5 Mu mwaka wa cumi nâine, Kedorulawomeri nâabami bari kumwe na we baraza, baneshereza Abarafa muri Ashiteroti Karunayimu, baneshereza nâAbasuzi i Hamu, baneshereza nâAbemi i Shavekiriyatayimu,
6 baneshereza nâAbahori ku musozi wabo Seyiri, barabirukana babageza muri Eliparani, iri hafi yâubutayu.
7 Basubirayo, bagera muri Enimishipati (ni ho Kadeshi), banesha Abamaleki mu gihugu cyabo cyose, nâAbamori batuye Hasasonitamari.
8 Maze hatabara umwami wâi Sodomu, nâumwami wâi Gomora, nâumwami wa Adima, nâumwami wâi Seboyimu, nâumwami wâi Bela (ni ho Sowari), bashingira urugamba mu gikombe cya Sidimu.
9 Barwanya Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami wâi Goyimu, na Amurafeli umwami wâi Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, abane barwanya abatanu.
10 Kandi icyo gikombe cya Sidimu cyari cyuzuyemo imyobo irimo ibumba, abami bâi Sodomu nâi Gomora barahunga bagwamo, abacitse ku icumu bahungira ku musozi.
11 Banyaga ibintu byâi Sodomu nâi Gomora nâibyokurya byabo byose, baragenda.
12 Na Loti bamufatirayo mpiri, umuhungu wabo wa Aburamu wari utuye i Sodomu, banyaga ibintu bye barigendera.
13 Haza umuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira Aburamu Umuheburayo. Yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu.
14 Aburamu yumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri, atabarana nâumutwe we wigishijwe kurwana, bavukiye mu rugo rwe, magana atatu na cumi nâumunani barabakurikira bagera i Dani.
15 Aburamu nâabagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro barabatera, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba, iri ibumoso bwâi Damasiko.
16 Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo nâibye, nâabagore na bo nâabandi bantu.
17 Atabarutse avuye gutsinda Kedorulawomeri nâabandi bami bari kumwe na we, umwami wâi Sodomu amusanganirira mu gikombe Shave (ni cyo gikombe cyâumwami).
18 Kandi Melikisedeki umwami wâi Salemu azana imitsima na vino, yari umutambyi wâImana Isumbabyose.
19 Amuhesha umugisha ati â Aburamu ahabwe umugisha nâImana Isumbabyose, nyirâijuru nâisi,
20 kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.â Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose.
21 Umwami wâi Sodomu abwira Aburamu ati â Mpa abantu, ibintu ubyijyanire.â
22 Aburamu asubiza umwami wâi Sodomu ati â Ndahirishirije Uwiteka kumanika ukuboko kwanjye, ni we Mana Isumbabyose, nyirâijuru nâisi,
23 yuko ntazatwara akadodo cyangwa agashumi kâinkweto ko mu byawe, kugira ngo utibwira uti âNi jye utungishije Aburamu.â
24 Keretse gusa wishyura impamba nahaye abagaragu banjye, kandi uhe abo twatabaranye umugabane. Aneri na Eshikoli na Mamure bo bajyane umugabane wabo.â