ITANGIRIRO 12
Uwiteka yohereza Aburamu i Kanani
1 Uwiteka ategeka Aburamu ati â Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu nâinzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
2 Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.
3 Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.â
4 Aburamu aragenda nkâuko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi nâitanu avutse.
5 Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, nâubutunzi bwose bari batunze, nâabantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cyâi Kanani, Kanani ubwaho ni ho basohoye.
6 Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More. Muri icyo gihe Umunyakanani yari muri icyo gihugu.
7 Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati â Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.â Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye.
8 Avayo ajya ku musozi wâiruhande rwâiburasirazuba rwâi Beteli, abamba ihema rye. Beteli iri iruhande rwâiburengerazuba, na Ayi iri iruhande rwâiburasirazuba, yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ryâUwiteka.
9 Aburamu akomeza kugenda yerekeje i Negebu.
Aburamu na Sarayi bajya muri Egiputa
10 Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu.
11 Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati â Dore nzi yuko uri umugore wâigikundiro,
12 nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati âUyu ni umugore weâ, maze banyice nawe bagukize.
13 Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti âNdi mushiki weâ, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.â
14 Aburamu ageze muri Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane.
15 Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo.
16 Agirira Aburamu neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama nâinka nâindogobe zâingabo, nâabagaragu nâabaja nâindogobe zâingore nâingamiya.
17 Uwiteka ahanisha Farawo nâinzu ye ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu.
18 Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati â Icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe?
19 Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugore wanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere.â
20 Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya nâumugore we nâibyo yari afite byose.