INDIRIMBO ZA SALOMO 2
1 Ndi nka habaseleti yâi Sharoni,Nâumwangange wo mu bibaya. Umukwe:
2 Nka karungu mu mahwa, Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bakobwa. Umugeni:
3 Nkâumutapuwa mu biti byo mu ishyamba, Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bahungu.Nicaye mu gicucu cye nezerewe cyane,Amatunda ye yarandyoheye.
4 Yanjyanye mu nzu yâibirori, Nâibendera rye ryari hejuru yanjye, Ari ryo rukundo.
5 Nimumpembure nâimbuto zâuruzabibu, Mundamirishe amatapuwa, Kuko urukundo runsÄbye.
6 Ukuboko kwe kwâibumoso kuranseguye, Nâukuboko kwe kwâiburyo kurampfumbase. Umukwe:
7 Mwa bakobwa bâi Yerusalemu mwe, Mbarahirije amasirabo nâimpara zo mu gasozi, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Umugeni:
8 Ijwi ryâumukunzi wanjye, Dore araje asimbuka mu mpinga zâimisozi miremire, Asimbagurika ku misozi.
9 Umukunzi wanjye ameze nkâisirabo, Cyangwa umucanzogera wâimpara. Dore ahagaze inyuma yâinkike yacu, Arebera mu madirishya, Agaragarira hagati yâimbariro.
10 Umukunzi wanjye atangira kuvuga arambwira ati â Haguruka mukunzi wanjye mwiza, Ngwino tujyane.
11 Dore itumba rirashize, Imvura imaze gucika.
12 Uburabyo butangiye kurabya ku isi, Igihe cyo kujwigira kwâinyoni kirageze, Kandi ijwi ryâintungura ryumvikanye mu gihugu cyacu.
13 Umutini weze imbuto zawo zâumwimambere, Kandi inzabibu zirarabije, Impumuro yazo nziza iratÄmye.â Haguruka mukunzi wanjye mwiza, Ngwino tujyane.
14 Numa yanjye we, uri mu mitutu yâurutare, No mu bishumiko byo mu bihanamanga, Reka ndebe mu maso hawe, Numve nâijwi ryawe, Kuko ijwi ryawe ari ryiza, Nâuburanga bwawe bukaba buhebuje.
15 Mudufatire ingunzu, Bya byana byâingunzu byonona inzabibu, Kuko inzabibu zacu zirabije.
16 Umukunzi wanjye ni uwanjye ubwanjye nanjye ndi uwe, Aragirira mu myangange.
17 Kugeza mu mafu ya nimunsi, Izuba rikendakenda, Garuka mukunzi wanjye, Umere nkâisirabo cyangwa umucanzogera wâimpara, Mu mpinga zâimisozi yâi Beteri. Umugeni: