IBYAHISHUWE 15
Ibyago birindwi byâimperuka
1 Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo byâimperuka kuko muri ibyo arimo umujinya wâImana wuzurira.
2 Mbona igisa nâinyanja yâibirahuri bivanze nâumuriro, mbona nâabatabarutse banesheje ya nyamaswa nâigishushanyo cyacyo nâumubare wâizina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja yâibirahuri bafite inanga zâImana,
3 baririmba indirimbo ya Mose imbata yâImana nâindirimbo yâUmwana wâIntama bati â Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe wâamahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka nâukuri.
4 Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.â
5 Hanyuma yâibyo mbona urusengero rwâihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye,
6 ruvamo ba bamarayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda yâibitare itanduye irabagirana, kandi bambaye imishumi yâizahabu mu bituza.
7 Kimwe muri bya bizima bine giha abo bamarayika barindwi inzabya ndwi zâizahabu, zuzuye umujinya wâImana ihoraho iteka ryose.
8 Rwa rusengero rwuzura umwotsi uva mu bwiza bwâImana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu nâumwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi byâabo bamarayika barindwi byarangiriye.