IBYAHISHUWE 14
Umwana wâIntama nâabo yacunguye bari ku musozi wa Siyoni
1 Nuko ngiye kubona mbona Umwana wâIntama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye nâabantu agahumbi nâinzovu enye nâibihumbi bine, bafite izina rye nâizina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.
2 Numva ijwi rivugira mu ijuru rimeze nkâiryâamazi menshi asuma, kandi nkâiryâinkuba ihinda cyane, kandi iryo jwi numvise ryari rimeze nkâiryâabacuranzi bacuranga inanga zabo,
3 baririmba indirimbo nshya imbere ya ya ntebe yâubwami nâimbere ya bya bizima bine na ba bakuru. Nta muntu wabashije kwiga iyo ndirimbo, keretse ba bantu agahumbi nâinzovu enye nâibihumbi bine bacunguwe ngo bakurwe mu isi.
4 Abo ni bo batandujwe nâabagore kuko ari abÄri. Abo ni bo bakurikira Umwana wâIntama aho ajya hose. Bacunguriwe mu bantu kugira ngo babe umuganura ku Mana no ku Mwana wâIntama.
5 Mu kanwa kabo ntihabonetsemo ibinyoma, kuko ari abaziranenge.
Ubutumwa bwâabamarayika batatu
6 Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bwâiteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose nâimiryango yose, nâindimi zose nâamoko yose.
7 Avuga ijwi rirenga ati â Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru nâisi nâinyanja nâamasĹko.â
8 Marayika wundi wa kabiri akurikiraho ati â Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ryâubusambanyi bwawo.â
9 Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati â Umuntu naramya ya nyamaswa nâigishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza,
10 uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya wâImana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma kâumujinya wayo. Kandi azababazwa nâumuriro nâamazuku imbere yâabamarayika bera, nâimbere yâUmwana wâIntama.
11 Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa nâigishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cyâizina ryayo.â
12 Aho ni ho kwihangana kwâabera kuri, bitondera amategeko yâImana bakagira kwizera nkâukwa Yesu.
13 Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti â Andika uti âUhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.â â Umwuka na we aravuga ati â Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.â
Imisaruro ibiri
14 Mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa nâUmwana wâumuntu, wambaye ikamba ryâizahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze.
15 Marayika wundi ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati â Ahuramo umuhoro wawe, usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.â
16 Nuko uwicaye ku gicu yahura umuhoro we mu isi, isi irasarurwa.
17 Marayika wundi ava muri rwa rusengero rwo mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye.
18 Hakurikiraho undi uvuye mu gicaniro ari we mutware wâumuriro, arangurura ijwi abwira wa marayika wundi ufite umuhoro utyaye ati â Ahura umuhoro wawe utyaye, uce amaseri yo ku muzabibu wâisi kuko inzabibu zawo zinetse.â
19 Nuko marayika yahura umuhoro we mu isi, aca imbuto zâumuzabibu wâisi azijugunya mu muvure munini wâumujinya wâImana.
20 Uwo muvure wengesherezwamo ibirenge inyuma ya wa mudugudu, uvamo amaraso agera ku mikoba yo ku majosi yâamafarashi, ageza sitadiyo igihumbi na magana atandatu.