GUTEGEKA KWA KABIRI 29
1 Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati â Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, nâabagaragu be bose nâigihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa,
2 ibigerageresho bikomeye nâibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye.
3 Ariko Uwiteka ntabaha umutima umenya nâamaso areba nâamatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.â
4 Kandi Uwiteka ati â Namaze imyaka mirongo ine mbashorerera mu butayu, imyambaro yanyu ntÄ«basaziyeho, inkweto zanyu ntizasaziye mu birenge byanyu.
5 Ntimurye umutsima, ntimunywe vino cyangwa igisindisha, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.â
6 Mugeze aha hantu, Sihoni umwami wâi Heshiboni na Ogi umwami wâi Bashani badusanganirira kuturwanya turabatsinda,
7 duhindĆ«ra ibihugu byabo tubiha ho gakondo Abarubeni nâAbagadi, nâigice kingana nâikindi cyâumuryango wâAbamanase.
8 Nuko mwitondere amagambo yâiri sezerano muyumvire, mubone uko mugira ukuboko kwiza mu byo mukora byose.
9 Uyu munsi mwese muhagaze imbere yâUwiteka Imana yanyu: abatware banyu bâimiryango nâabakuru banyu, nâabatware bâingabo banyu nâabagabo bâAbisirayeli bose,
10 nâabana banyu bato nâabagore banyu, nâumunyamahanga uri hagati mu ngando zanyu, uhereye ku mushenyi wâinkwi zawe ukageza ku muvomyi wawe.
11 Muzanywe no kwemera isezerano ryâUwiteka Imana yawe, isezerano rikomezwa nâindahiro, Uwiteka Imana yawe isezeranira nawe uyu munsi
12 kugira ngo igukomereze kuyibera ubwoko, na yo ngo ikubere Imana nkâuko yakubwiye, kandi nkâuko yarahiye ba sekuruza banyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo.
13 Kandi si mwe mwenyine nsezeranishiriza iri sezerano nâiyi ndahiro,
14 ahubwo ndisezeraniye abahagararanye natwe uyu munsi imbere yâUwiteka Imana yacu, kandi nâabatari hano hamwe natwe uyu munsi.
15 Muzi uko twabaga mu gihugu cya Egiputa, kandi uko twaciye hagati yâamahanga mwaciyemo,
16 kandi mwabonye ibizira bakunda, nâibigirwamana byabo byâibiti nâamabuye nâifeza nâizahabu, byari muri bo.
17 Muri mwe he kugira umugabo cyangwa umugore, cyangwa inzu cyangwa umuryango, umutima we uteshuka uyu munsi ngo uve ku Uwiteka Imana yacu, agende akorere ibigirwamana byâayo mahanga, he kuba muri mwe umuzi wera icyishi nâigisharira cyane.
18 He kugira uwumvise amagambo ya wa muvumo ngo yirarire mu mutima we ati â Nzagira amahoro nubwo ngendana umutima unangiyeâ, akarimbuza abahehereye nâabumye.
19 Uwiteka ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bwâUwiteka nâifuhe rye bizagurumanira uwo muntu kuri icyo gihe, imivumo yose yanditswe muri iki gitabo imubeho, kandi Uwiteka azatsemba izina ryâuwo arikure munsi yâijuru.
20 Uwiteka azamurobanurira mu miryango yâAbisirayeli yose, kugira ibyago bihwanye nâimivumo yose yo mu isezerano ryanditswe muri iki gitabo cyâamategeko.
21 Nuko urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, abana banyu bazakura babakurikiye, nâumunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, nibabona ibyago byabaye muri icyo gihugu nâindwara Uwiteka yagiteje,
22 kandi yuko icyo gihugu cyose ari amazuku nâumunyu nâururimbi, kidahingwa, kitera, kitameramo akatsi, gihwanye na kwa gutsembwa kwâi Sodomu nâi Gomora, na Adima nâi Seboyimu Uwiteka yatsembesheje uburakari bwe nâumujinya we,
23 bo nâamahanga yose bazabaza bati â Ni iki cyatumye Uwiteka agira iki gihugu atya? Umujinya ugurumana utya watewe nâiki?â
24 Abantu bazabasubiza bati â Ni uko baretse isezerano ryâUwiteka Imana ya ba sekuruza, iryo yasezeranye na bo ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa,
25 bakagenda bagakorera izindi mana bakazikubita imbere, imana bari batazi kandi Uwiteka yari atazibahaye.
26 Ni cyo cyatumye uburakari bwâUwiteka bugurumanira iki gihugu, bakakizanira imivumo yose yanditswe muri iki gitabo.
27 Ni cyo cyatumye Uwiteka aterwa nâuburakari nâumujinya, no kurakara kwinshi kubarandura mu gihugu cyabo akabajugunya mu kindi, nkâuko biri none.â
28 Ibihishwe ni ibyâUwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu nâurubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose yâaya mategeko.