GUTEGEKA KWA KABIRI 14
1 Muri abana bâUwiteka Imana yanyu, ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, haba no kwitegera ibiharanjongo uwapfuye.
2 Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye. 1 Pet 2.9
3 Ntukarye ikintu cyose kizira.
4 Aya ni yo matungo nâinyamaswa mwemererwa kurya: inka nâintama nâihene,
5 nâimpara nâisirabo nâisunu, nâimpongo nâinyemera nâifumbÄri nâitwiga.
6 Mu nyamaswa nâamatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikĆ«za, abe ari cyo mujya murya.
7 Ariko ibi ntimukabirye mu byĆ«za no mu byatuye inzara: ingamiya nâurukwavu nâimpereryi, kuko byĆ«za bikaba bitatuye inzara, ni ibihumanya kuri mwe.
8 Nâingurube kuko yatuye inzara ariko ntiyĆ«ze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, nâintumbi zazo ntimukazikoreho.
9 Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: igifite amababa nâibikoko cyose mujye mukirya,
10 ikidafite amababa nâibikoko cyose ntimukakirye, ni igihumanya kuri mwe.
11 Ibisiga nâinyoni bidahumanya byose mwemererwa kubirya.
12 Ariko ibi ntimukabirye: ikizu nâitanangabo na oziniya,
13 nâinkongoro yâimpimakazi, nâicyarĆ«zi nâicyanira uko amoko yabyo ari,
14 nâigikĆna cyose uko amoko yabyo ari,
15 na mbuni na tamasi, na shakafu nâagaca nâibyo mu bwoko bwako byose,
16 nâigihunyira gito nâigihunyira kinini nâigihunyira cyâamatwi,
17 nâinzoya nâinkongoro na sarumpfuna,
18 nâigishondabagabo nâuruyongoyongo uko amoko yazo ari, nâinkotsa nâagacurama.
19 Ibigira amababa bikagenza amaguru magufi byose, ni ibihumanya kuri mwe ntimukabirye.
20 Mwemererwa kurya ibisiga nâinyoni bidahumanya byose.
21 Ntimukarye intumbyi yose. Wemererwa kuyiha umusuhuke wâumunyamahanga uri iwanyu akayirya, cyangwa wemererwa kuyigurisha umunyamahanga. Wehoho uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe. Ntugatekeshe umwana wâihene amahenehene ya nyina.
22 Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cyâimyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye.
23 Kandi uzajye urÄ«ra imbere yâUwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cyâamasaka yawe nâicya vino yawe, nâicyâamavuta ya elayo yawe, nâuburiza bwâamashyo yawe nâubwâimikumbi yawe, kugira ngo wige guhora wubaha Uwiteka Imana yawe iteka.
24 Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguha umugisha, urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubaye kure.
25 Nibimera bityo uzabigure ifeza, uzihambire uzijyane, ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,
26 uziguremo icyo ushaka cyose: inka cyangwa intama cyangwa vino cyangwa igisindisha, cyangwa ikindi cyose umutima wawe ushaka, ubisangirire nâabo mu rugo rwawe aho hantu imbere yâUwiteka Imana yawe, mwishimane,
27 kandi ubisangire nâUmulewi wâiwanyu, ntukamurangarane kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe.
28 Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cyâimyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu.
29 Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, nâumusuhuke wâumunyamahanga, nâimpfubyi nâumupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.