EZEKIYELI 7
1 Ijambo ryâUwiteka ryongera kunzaho riti
2 â Nawe mwana wâumuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka abwira igihugu cya Isirayeli uti âAmaherezo, amaherezo ageze mu mpande enye zâigihugu.
3 â âNoneho amaherezo akugezeho, ngiye kuguteza uburakari bwanjye, ngucire urubanza ruhwanye nâimigenzereze yawe, kandi nzakugaruraho ibizira byawe byose.
4 Ijisho ryanjye ntirizakureba neza, kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye nâimigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko ari jye Uwiteka.â â
5 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati â Ikibi, ikibi kimwe gusa dore kiraje.
6 Iherezo rirageze, amaherezo araje, biragukangukiye dore biragusohoreye.
7 Igihano cyawe kikugezeho wa muturage wo mu gihugu we, igihe kirasohoye, umunsi uri hafi, umunsi wâimivurungano mu misozi, si uwo kuvuzwamo impundu.
8 â Noneho ngiye kugusukaho umujinya wanjye ngusohozeho uburakari bwanjye, kandi ngucire urubanza ruhwanye nâimigenzereze yawe, nkugarureho ibihwanye nâibizira byawe byose.
9 Ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye nâimigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye uhana.
10 â Dore wa munsi nguyu uraje igihano cyawe kirasohoye, inkoni iragushibukiye ubwibone bukumezeho.
11 Urugomo rurahagurutse, ni nkâinkoni ihana ibibi, nta wuzasigara muri bo, mu nteko zabo no mu butunzi bwabo nta kizahasigara, habe nâicyubahiro cyabo.
12 â Igihe kirasohoye umunsi ugeze hafi, umuguzi ye kwishima, nâugurwaho ye kuganya, kuko umujinya ugeze ku nteko zaho zose.
13 Kuko ugurwaho atazasubira ku byaguzwe naho byaba bikiri aho, kuko iyerekwa ryerekeye ku nteko zaho zose, ritazahinduka ukundi, kandi nta wuzikomeza ari mu bibi, kandi akiriho.
14 Impanda zirabahuruje ibintu byose barabiringaniza, ariko nta nâumwe wagiye mu ntambara kuko uburakari bwanjye buri ku nteko zaho zose.
15 â Hanze hari inkota, kandi imbere hari icyorezo nâinzara: uri mu gasozi azicishwa inkota, na we uri mu murwa uzatsembwaho nâinzara nâicyorezo.
16 Ariko abacitse ku icumu bazahungira mu misozi bameze nkâinuma zo mu bikombe, bose bazaba baganya umuntu wese aborozwa nâibibi bye.
17 Amaboko yose azatentebuka, nâintege zose zizacika zibe nkâamazi.
18 Kandi bazakenyera ibigunira ibiteye ubwoba bibatwikire. Bose bazagira ipfunwe mu maso habo, kandi no ku mitwe yabo bose hazaba habaye inkomborera.
19 Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, nâizahabu yabo izababera nkâikintu cyanduye. Ifeza yabo nâizahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi wâuburakari bwâUwiteka, ntabwo bizahaza ubugingo bwabo habe nâamara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha.
20 Ubwiza bwâibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo byâibizira byabo nâibintu byabo byangwa urunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye.
21 â Kandi nzabishyira mu maboko yâabanyamahanga ho iminyago, no mu yâabanyabyaha bo mu isi ho isahu, kandi bazabizirura.
22 Nzabakuraho nâamaso yanjye, na bo bazazirura mu bwiherero bwanjye, kandi abambuzi bazahinjira bahazirure.
23 â Uringanize iminyururu kuko igihugu cyuzuwemo nâubwicanyi, nâumurwa ukaba wuzuwemo nâurugomo.
24 Ni cyo gituma ngiye kuzana abo mu banyamahanga barushije abandi kuba babi bakigarurira amazu yabo, kandi nzatuma ubwibone bwâabakomeye babo bushiraho, nâubuturo bwabo bwera buzazirurwa.
25 Kurimbuka kuraje kandi bazashaka amahoro, ariko ntibazayabona.
26 Ishyano rizasimburwa nâirindi shyano, nâinkuru mbi ikurikirwe nâiyindi mbi, kandi bazashakira iyerekwa ku muhanuzi, ariko umutambyi azabura itegeko nâabakuru babure inama.
27 Umwami azaboroga nâigikomangoma kizuzurwamo nâamaganya, kandi amaboko yâabantu bo mu gihugu azadagadwa. Nzabagenza nkâuko imigenzereze yabo imeze mbacire urubanza rubakwiriye. Bazamenya yuko ari jye Uwiteka.â